skol
fortebet

Ross Kana yiyemeje kugaruka mu muziki mu isura nshya

Yanditswe: Friday 01, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ross Kana umaze amezi umunani nta ndirimbo, yatangaje ko yari ahugiye mu bikorwa bya album ye nshya ndetse no kwiga kwitunganyiriza indirimbo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo “Sesa” aherutse gushyira hanze muri Gashyantare uyu mwaka, yabwiye IGIHE ko impamvu atasohoraga ibihangano, yari amaze iminsi ahugiye mu bikorwa by’umuziki bigiye kumufasha kugaruka mu isura nshya.

Yavuze ko uretse gukora indirimbo zigize album ye ya mbere, amaze iminsi yiga no kwikorera indirimbo ku buryo bigiye kujya bimufasha gushyira hanze igihangano na we ubwe yishimiye kurushaho kandi yagizeho uruhare mu ikorwa ryacyo.

Ati “Nari amezi menshi ndi gukora album yanjye ya mbere ariko nanone nari ndi kwiga gutunganya indirimbo. Ubu nabasha kwikorera indirimbo wenda ‘producer’ akaba yaza agira ibyo yongeramo ariko nayitangiriye. Ni ibintu bigiye kumfasha kujya nshyira hanze indirimbo nishimiye kurushaho kandi nagizemo uruhare mu ikorwa ryazo.”

Uyu muhanzi yateguje indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu mpera z’iki cyumweru yise “Mami’’ yakozwe na Element mu buryo bw’amajwi, naho amashusho akorwa na Gad. Amashusho yayo yafatiwe muri Kenya.

Ross Kana amaze umwaka urenga asinye amasezerano y’imikoranire na 1:55 AM Ltd, abanamo n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol na Element EleéeH bahagaze neza ku isoko ry’umuziki.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa