skol
fortebet

Selena Gomez yateguje album yakoranye n’umukunzi we

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Selena Gomez, yatangaje ko ari gutegura album yakoranye n’umukunzi we Benny Blanco.

Sponsored Ad

Mu butumwa yacishije kuri Instagram, Selena Gomez yavuze ko iyo album bayise “I Said I Love You First” ikazajya hanze ku wa 21 Werurwe 2025.

Gomez na Benny bahise banasohora indirimbo bakoranye bise “Scared of Loving You”, bakaba basobanuye ko iyi album izibanda ku nkuru y’urukundo rwabo uko bahuye n’ibindi byinshi abantu babibazaho.

Selena Gomez agiye gusohora iyi album nyuma yuko mu minsi yashize yumvikanye avuga ko agiye gushyira imbaraga muri filime akaba ahagaritse umuziki by’igihe gito, ariko ubu biragaragara ko yari agamije gutwika.

Tariki ya 11 Ukuboza 2024, nibwo Benny Blanco yambitse impeta y’urukundo (fiançailles) Selena Gomez , ndetse amakuru avuga ko ubukwe bwabo buri vuba.

Uyu muhanzikazi akaba ari mu rukundo n’uyu musore nyuma y’uko mu myaka yashize yakanyujijeho bigatinda n’umuhanzi Justin Beiber bakundanye imyaka Umunani yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa