skol
fortebet

Sheilah Gashumba yatangaje ko atazigera yita Mama umukobwa se aheruka kurongora.

Yanditswe: Saturday 17, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Sheilah Gashumba ni umwana wa Frank Gashumba uherutse gukora ubukwe n’inkumi arusha imyaka 29 yose, gusa umwana we kuri ubu yatangaje ko atazigera yita Mama uyu mukobwa Ise yarongoye.

Sponsored Ad

Ibi uyu mukobwa yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X aho umwe mu bamukurikirana yamubajije impamvu mu mafoto y’ubukwe bwa Se yasangije abamukurikira atigeze yita Mama uyu mukobwa warushinze na Papa we.

Mu gusubiza iki kibazo Sheilah yabanje guseka cyane maze akurikizaho amagambo agira ati " Mwese murakina cyane gusa ntibishoboka, umuntu wenyine muri ubu buzima nzita Mama ni uwambyaye rero abandi mutuze".
Uyu ni we Mama wa Sheilah Gashumba

Sheilah yaboneyeho kandi kwifuriza uyu mukobwa wabengutswe na Se urugo rwiza ndetse aboneraho kumusaba ko yazamubyarira abandi bavandimwe babiri , yagize ati " ishyuka Malaika Mwiza! Nkeneye abavandimwe babiri.

Sheilah Gashumba w’imyaka 29 ya mavuko ni icyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro ya Uganda kuva mu myaka 10 ishize, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo NBS, NTV, n’ibindi byinshi.

Ku rundi ruhande Malaika Mutoni Patience umukobwa papa we yarongoye ni inkumi y’imyaka 25 ya mavuko, akaba ku munsi wo ku wa kane yarasabwe ndetse akanakobwa n’umugabo we Frank Gashumba.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa