Sobanukirwa Amateka n’ubuzima bwa Isimbi Noelline umunyarwandakazi ukina filime za Poronogarafi
Yanditswe: Sunday 02, Mar 2025

Ni Umwana wakuriye mu buzima bugoye burimo kwirera, gufungwa muri Gereza inshuro nyinshi , kwitunga , gukwepana n’urupfu impande n’impande kuva afite imyaka 8 n’ibindi byinshi cyane. Uyu ni umukobwa uzi uko inzara iryana , akamenya imvune nyazo zo gushaka amafaranga ndetse n’uburyo bisaba kwiyuha akuya ngo ugwize ifeza muri ubu buzima. Niba ubona ibigutunga bitagusabye kuvunika cyane ujye ushima Rurema wakugiriye iyo Neza ariko nanone ntibikwibagize ko amazi ahagama ahari akanogo. Iyo kwitwa (...)
Ni Umwana wakuriye mu buzima bugoye burimo kwirera, gufungwa muri Gereza inshuro nyinshi , kwitunga , gukwepana n’urupfu impande n’impande kuva afite imyaka 8 n’ibindi byinshi cyane. Uyu ni umukobwa uzi uko inzara iryana , akamenya imvune nyazo zo gushaka amafaranga ndetse n’uburyo bisaba kwiyuha akuya ngo ugwize ifeza muri ubu buzima. Niba ubona ibigutunga bitagusabye kuvunika cyane ujye ushima Rurema wakugiriye iyo Neza ariko nanone ntibikwibagize ko amazi ahagama ahari akanogo. Iyo kwitwa inzobere biza kuba bisaba kuba warabaye ku mihanda ugakubitika ubuzima Bukagerageza kwihangana kwawe uyu mwali yarikuba ari umwalimu muri za kaminuza zikomeye hirya no hino ku isi. Ariko se uyu mukobwa wahisemo gukora umwuga abenshi bumva umusatsi ukabava ku mutwe , ababyeyi amabere akikora batotsa ni muntu ki? Ese gukina filime za bakuze yabyinjiyemo ate ? Murakaza neza muriyi nkuru.
Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi ni Isimbi Noelline , ni umukobwa w’umunyarwandakazi wabonye izuba mu mwaka w’i 1999 avukira I Kigali mu Rwanda ubu kuri uyu munsi akaba ari inkumi ifite imyaka 26 ya mavuko. Ubwo yari afite imyaka 9 ya mavuko mu mwaka w’i 2008 nibwo yatangiye kuba ku mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali nyuma yaho yaje gufatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco giherereye mu kinigi mu karere ka Musanze , aho I musanze niho yabaye maze aza kuhava afite imyaka 13 ahita ajya hanze y’u Rwanda.
Mu bihe bye by’ubwangavu Isimbi noelline yabaye mu bihugu byinshi bitandukanye ashakisha amaronko muribyo bihugu harimo : Kenya, Uganda, Mozambique, South Africa, n’ibindi byinshi. Mu mwaka w’i 2015 ubwo yabaga mu gihugu cya Kenya yaje gufatwa mu mukwabu wo gushaka abadafite ibyangombwa maze ahita yirukanwa ku butaka bwiki gihugu , Noelline yahise agaruka ku ivuko mu Rwanda ashaka irangamuntu amaze kuyibona ahita yerekeza mu gihugu cya afrika yepfo . Ageze aho muri Africa yepfo yakoze imirimo myinshi itandukanye agirango arebeko yabona amaronko , imwe mu mirimo uyu mukobwa yakoze harimo ; kuba umuseriveri mu tubari dutandukanye gusa nyuma yaho yaje kubona bitamuha amafaranga ahagije yo gukemura ibibazo bye maze aza kuva muri ako kazi ahubwo atangira akandi ko kuba umumansuzi muriza club ndetse n’utubari dutandukanye. Ako niko kazi yakoze igihe kigera ku myaka itatu maze aza kugaharika mu mpera za 2018 agarutse mu Rwanda guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Muri 2019 Isimbi yiyandikishije guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ariko ntabwo yabashije kurenga ikiciro cya majonjora. Uyu mukobwa Yagiye guhatanira I musanze biranga Ubundi ajya I Kayonza nabwo aterwa utwatsi kubera kutuzuza indeshyo isabwa ya 1.70m ndetse ntanerekane impamyabumenyi yuwasoje amashuli yisumbuye (A2) , Nyuma yibyo byose mu kwezi kwa werurwe uwo mwaka w’i2019 Isimbi Noelline yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera amafoto ye yasohoye yambaye ubusa buriburi. Ayo mafoto amaze kujya hanze uyu mwali yabaye icyamamare , bamwe bavugako yakosheje abandi bakavugako ari ibishya tugomba kubyakira nta gikuba cyacitse.
Aya mafoto ya Noelline yavugishije benshi
Nyuma yibyo byose mu mwaka w’i 2020 Noelline Yatangiye umwuga mushya wo gukina filime za poronogarafi ndetse kuva yabyinjiramo yagiye atera intambwe aho ku munsi wa none ari umwe mu bakinnyikazi bizi filime bakomoka mu karere ka afurika y’iburasirazuba bakundwa cyane aho filime ze zirebwa mu bihugu byinshi byo muri aka karere ndetse no ku isi hose muri rusange.
Isimbi Noelline ku rubuga rwa Onlyfans rucururizwaho amashusho yabarengeje imyaka imyaka 18 kugirango ubashe kureba amafoto ndetse na video bye ku kwezi wishyura amadorali 10$ ni kuvuga ibihumbi 13frw mu manyarwanda. Uyu mukobwa wahiriwe naka kazi amaze imyaka itanu akora akaba aheruka no kwibagisha amabere barayatunganya neza ubu akaba ahagaze nk’umutemeri. Ngayo nguko Amateka ndetse n’ubuzima bwa Isimbi Noelline kuri ubu ukoresha amazina ya Lexi Luv mu mwuga wo gukina filime za poronogarafi.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *