SOBANUKIRWA BYINSHI KU BUZIMA BW’UMUKOBWA WAMAMAYE MU MASHUSHO Y’INDIRIMBO TARIHINDA YA CECILE KAYIREBWA.
Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

Ni ishusho abenshi bazi aho umukobwa w’inkumi yarimo abyinana n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda ntawundi ni Cecile Kayirebwa mu ndirimbo ye yabaye ikimenyabose yitwa Tarihinda , amashusho yiyi ndirimbo yafashwe mu mwaka w’i 1998 ariko mu byukuri ushobora kuba utazi ngo uyu mukobwa ni muntu ki ? Ese amateka ye ni ayahe ? murakaza neza muriyi nkuru
Mu busanzwe Amazina ye Yitwa Karengera Laura Isimbi. Yabonye izuba Taliki 21 ukwakira mu mwaka w’i 1977. Avukira mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy’ububiligi . Uyu munsi akaba ari umubyeyi w’imyaka imyaka 47 ya mavuko. Laura Ni Umwana wa gatatu mu muryango wabo wa bana bane aho avukana n’abavandimwe be aribo Diane Numukobwa , Eric Kirenga na Cyusa Serge. Akaba ari umwana wa Cecile Kayirebwa uzwi cyane nka Nyambo y’icyeza. Laura nubwo avuka ku babyeyi be ba banyarwanda ariko ubuzima bwe bwose kuva akiri umwana kugeza kuri uyu munsi ari umubyeyi w’imyaka 47 yabaye ku mugabane w’iburayi mu bihugu bigiye bitandukanye. Mu rugendo rwe rwa mashuli abanza yize ku bigo bitandukanye ni mugihe ayisumbuye yayize ku ishuli ry’isumbuye rya Greenwich school of management aho yize ibijyanye n’ibaruramari , muri kaminuza akaba yarize ibijyanye no gutunganya ibirungo by’ubwiza ‘Makeup’ muri kaminuza ya INFAC College and University iherereye mu gihugu cy’ububiligi.
Urukundo rwa Laura hamwe n’imbyino gakondo nyarwanda ntirwaje akuze kuko akiri umwana muto guhera igihe yari afite imyaka 5 yakundaga imbyino z’umuco nyarwanda abikuye kuri mama we Cecile Kayirebwa. Ku nshuro ya mbere Laura aza mu Rwanda hari mu mwaka w’i 1990 icyo gihe akaba yari afite imyaka 13 ya mavuko, Laura yongeye kugaruka mu gihugu cy’amubyaye mu mwaka w’i 1995 mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Yongeye kandi kugaruka mu Rwamubyaye mu mwaka w’i 1998 icyo gihe akaba yari aje mu iserukiramuco ry’imbyino nyafurika rizwi cyane nka ‘FESPAD’ yabereye mu Rwanda mu karere ka Nyagatare ho mu ntara y’iburasirazuba.
Nyuma yuwo mwaka Karengera yagarutse mu Rwanda mu bihe bitandukanye birimo mu mwaka w’i 2011 ubwo yaraje gushyingura se Ngango ubwo yitabaga Imana, Laura yagarutse mu Rwanda kandi mu mwaka w’i 2015 , 2016 , akaba aheruka mu Rwanda mu mwaka w’i 2023 ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’umubyeyi we Cecile Kayirebwa ni igitaramo cyabereye mu nyubako ya BK Arena.
Ntabwo mu ndirimbo Tarihinda ariho Laura Isimbi Karengera yamenyeye kubyina imbyino gakondo z’umuco nyarwanda kuko mbere yaho Yabayeho umubyinnyi mu itorero ryitwa bene gihanga ryari rihuje abana ba banyarwanda batuye hanze y’u Rwanda. Iryo torero ryazengurukaga ibihugu bitandukanye bakundisha, bamenyekanisha ndetse banataramira ahantu hatandukanye mu mbyino gakondo z’umuco nyarwanda. Laura yabaye umuririmbyi kandi mu ndirimbo izwi cyane Yitwa Amarebe n’imena.
Mu mwaka w’i 1998 nibwo mu mashusho y’indirimbo Tarihinda ya Cecile Kayirebwa Uyu mukobwa icyo gihe nibwo yayigaragayemo , ni amashusho yafashwe mu gitaramo cya FESPAD yarimo ibera mu karere ka Nyagatare. Icyo gihe Laura yarakiri muto Ariko Uyu munsi ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 21 ya mavuko. Guhera mu mwaka w’i 1997 Laura yimukiye mu gihugu cy’ubwongereza akaba arinaho atuye kugeza kuri Uyu munsi . nkuko twabigarutseho haruguru uyu mubyeyi yize ibijyanye no gukora makeup muri kaminuza , uyu munsi bikaba ariko kazi akora aho afasha abantu kubaremera ibirungo by’ubwiza bizwi cyane nka ‘makeup’ ndetse sibyo gusa kuko akora n’ibijyanye no gutegura Ibirori by’ubukwe , isabukuru y’amavuko , n’ibindi byinshi bitandukanye.
Laura avugako ajya kuva mu bubiligi ikibazo ahanini cyaruko yakorerwaga irondaruhu aho nko mu gihe yashakaga aho yakwimenyerereza umwuga we wo gukora iburungo by’ubwiza wasangaga aho asabye kwimenyereza banga kumwakira kuberako ari umwirabura , nyuma yo kubona ibyo byose bimubayeho yaje gufata umwanzuro yimukira mu gihugu cy’ubwongereza ndetse kuva yahagera iterambere ryaraje aho kuri ubu afite company ye yitwa L’isimbi beauty ikora ibijyanye na makeup mu gihugu cy’ubwongereza. Akaba atangazako adakorera mu bwongereza honyine kuko hari nubwo abona abakiliya mu Rwanda akaza kubakorera Makeup.
Mu rugendo rwe nk’umwe mu bahanga mubyo gukora makeup Laura yakoreye ibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga birimo : Christian Dior , Lancome , Iman Cosmetics , Elizabeth Arden , n’ibindi byinshi. Ngayo nguko urugendo ndetse n’inkuru ya Karengera Laura Isimbi wamamaye akiri muto ubwo yabyinaga mu mashusho y’indirimbo Tarihinda , ubu ku munsi wa none akaba ari umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa witwa Karengera Diaura Kaze.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *