Sobanukirwa byinshi ku mukobwa uri mu mashusho y’indirimbo hagati y’ibiti bibiri ya Karemera Rodrigue
Yanditswe: Friday 21, Feb 2025
Indirimbo kwibuka iri mu ndirimbo zamenyekanye cyane zuyu munyabigwi mu muziki nyarwanda usibye indirimbo kwibuka yakoze kandi izindi ndirimbo zamenyekanye zirimo nka : Ubalijoro, abantu si bo Mana, Mpinganzima, mon coeur, n’izindi nyinshi cyane.
Rodrigue Karemera ni Umuhanzi ufite amateka maremare nayo tuzagarukaho ukwayo ariko uyu munsi reka dufungure indi paji twitse cyane ku mukobwa ushinguye , w’irabura w’urubavu ruto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Hagati y’ibiti bibiri ikaba (…)
Indirimbo kwibuka iri mu ndirimbo zamenyekanye cyane zuyu munyabigwi mu muziki nyarwanda usibye indirimbo kwibuka yakoze kandi izindi ndirimbo zamenyekanye zirimo nka : Ubalijoro, abantu si bo Mana, Mpinganzima, mon coeur, n’izindi nyinshi cyane.
Rodrigue Karemera ni Umuhanzi ufite amateka maremare nayo tuzagarukaho ukwayo ariko uyu munsi reka dufungure indi paji twitse cyane ku mukobwa ushinguye , w’irabura w’urubavu ruto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Hagati y’ibiti bibiri ikaba imwe mu ndirimbo zizwi cyane z’umuhanzi Rodrigue Karemera.
Mu busanzwe indirimbo Hagati y’ibiti bibiri yasohotse mu myaka yi 1985, mu busanzwe ni indirimbo Karemera Rodrigue yakoreye cyangwa yandikiye umusore w’inshuti ye magara witwaga Raymond. Uwo musore bakaba bariganye mu iseminari ya Zaza ndetse baza no guhungana bajya I Burundi mu mwaka w’i 1973 ubwo imwe mu miryango ya batutsi yameneshwaga abandi bakicwa. Nyuma yaho mu mwaka w’i 1977 Karemera Rodrigue yagarutse mu Rwanda ndetse ajya kwiga mu iseminari ya Nyakibanda iri I Gishamvu mu karere ka Huye. inzozi zo kuzaba umupadiri yaje kuzireka ahubwo akurikira umuziki aho nyuma yaho yaje kujya mu gihugu cya otirishe kwigayo imyaka itatu ibijyanye n’umuziki ndetse no gucuranga ibikoresho by’umuziki. mu buzima bwe Rodrigue yari umuhanzi wujuje ibyangombwa byose ; Azi kuririmba ndetse yanacuranga ibikoresho by’umuziki nka Synthsizer, Guitar, n’ibindi bitandukanye.
Reka noneho dufungure ya paji igaruka ku mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo Hagati y’ibiti bibiri ;
Mu busanzwe amazina ye bwite cyangwa se ayo yiswe n’ababyeyi Yitwaga Uwamwezi Agnes , ni Umunyarwandakazi wakoze imirimo itandukanye Ariko imwe muyizwi nuko yakoreye Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge cyangwa se Red Cross , n’indi mirimo itandukanye. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Agnes yaje gufungura iduka ricuruza imiti rizwi cyane nka pharmacy mu ndimi za mahanga , sibyo gusa kuko yari anafite akabari gaherereye I Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Mu ntangiriro z’imyaka yi 2000 uyu mutegarugori wagaragaye muri aya mashusho yaje kwitaba Imana uyu munsi akaba atakiri ku isi ya bazima.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *