skol
fortebet

Sobanukirwa byinshi ku mukobwa wabenze Papa Francis bakiri bato bigatuma yiyemeza kuzaba ingaragu ubuzima bwose.

Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Papa Francis ni umwe mu bantu bafite inkuru nyinshi z’ubuzima bwabo, ni umugabo wavukiye ndetse akurira I Bueno aires mu murwa mukuru w’igihugu cya Agentina. Aho niho Papa yakuriye ndetse mu bihe bye by’ubusore yakoze imirimo myinshi itandukanye irimo : Gukora amasuku, gukora muri laboratwari zitunganya imiti , n’indi mirimo myinshi itandukanye irimo kuba Bouncer ku kabari

Sponsored Ad

Papa Francis ibihe bye by’ubuto yari nk’abandi bana ndetse ntabwo yatekerezaga ko azakorera Imana ubuzima bwe bwose , gusa ibintu byose byahindutse umunsi umwe ndetse bihindura ubuzima bwe by’iteka ryose. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri Amalia Demonte umugore wabenze Papa Francis ubwo yari afite imyaka 12 bigatuma ahita afata umwanzuro wo kutazigera ashaka umugore.

Mu nyandiko ze yiyandikiye mu bitabo yanditse birimo : On Heaven and Earth ndetse na The Name of God is Mercy, Papa Francis yagarutse ku bihe bye by’ubuto agaruka ku bitandukanye abantu benshi batazi ku buzima bwe. Muri ibi bitabo Papa Francis avugako akiri umwana ku myaka 11 kuri 12 hari umukobwa yakundaga bari baturanye mu rusisiro rwa Buenos aires, uyu mukobwa witwa Amalia Demonte ngo Papa Francis yamukundaga urukundo rukomeye ndetse bombi bakundana cyane.

Muri icyo gihe Papa yari yarubakiye uyu mugore akazu ko mu biti akamubwirako nibakura azamwubakira indi ihambaye, ibintu byakomeje kugenda neza maze, umunsi umwe Papa Francis yandikira uyu mukobwa bakundanaga ibaruwa amubwira ko yifuza ko yazamubera umufasha nibaba bakuru ngo ndetse ko natabyemera Papa Francis atazigera yongera gukunda ukundi azahita aba umupadiri maze akazibera ingaragu ubuzima bwe bwose.

Uyu mukobwa mu gusubiza ubu busabe bwa Papa Francis igisubizo cye cyaje ari OYA, asobanura impamvu yabwiye Papa ko bidashoboka ko barushinga avugako ahanini byaturutse ku babyeyi be, uyu mugore avuga ko Mama we akibona iyo baruwa yari yandikiwe na Papa Francis yamutonganyije cyane ndetse amubaza niba yumva akeneye umugabo kandi akiri umwana w’imyaka 12, ntibyarangiriye aho kuko n’ayanzu yo mu biti Papa yari yubakiye uyu mugore Mama we yarayisenye ndetse amubuza kuzongera kugira abahungu bandikirana amabaruwa.

Nyuma yuko ibyo bibaye haciyemo iminsi Papa Francis na Amalia Demonte batavugana ndetse batanabonana ni cyane ko uyu mukobwa Papa we yanamukubise umunsi abona ibaruwa yari yandikiwe na Papa Francis, nyuma y’igihe batavugana Papa Francis yaje guhita yinjira mu ishuri ry’iseminari maze atangira urugendo rwo kuzaba umupadiri nkuko yari yarabivuze mu gihe cyose Amalia atamwemerera kuzabana nawe mu hazaza.

Amalia kuri ubu w’imyaka 76 avugako atajya yibagirwa ibihe by’ubuto bwe na Papa Francis, avugako yari umuhungu uzi gutetesha ndetse ko ibihe by’urukundo by’igihe gito bagiranye n’ubu bimuhoramo, uyu mugore avugako igisubizo yahaye Papa cyahinduye ahazaza hose ariko mu buryo butari bubi.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa