Super Manager : Nigeze kuba umuyisilamu amezi abiri nitwa Selemani ngirango bansiramure gusa
Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

Icyamamare Gakumba Patrick uzwi cyane nka Super Manager yahishuye ko ubwo yari agiye kwiga mu mashuri yisumbuye icyiciro gisoza (Advanced Level) mu gihugu cya Tanzania icyo gihe yari atarasiramurwa ariko yagera muri Tanzania bikaba ngombwa ko abikorerwa kugirango afatwe nk’umusirimu.
Ibi The KingKong nkuko akunze kwiyita yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISANGO STAR aho cyari ikiganiro kigaruka ku bintu bitandukanye, muri iki kiganiro Super Manager yagarutse ku nkuru ye ubwo yajyaga kwiga mu gihugu cya Tanzania amashuri yisumbuye icyiciro gisoza ayisumbuye icyo gihe yari asoje Tronc Commun ku ishuri rya Kayonza Modern Highschool.
Super Manager mu magambo ye yagize ati “ Kubera situation twe twavukiyemo muri situation yo gukurira mu mashyamba twarakuraga ugasanga tutarasiramuwe , ubwo najyaga kwiga I Dar es Salaam nagezeyo ngira umutipe w’inshuti yanjye w’umwarabu papa we yari afite muri Zanzibar , uwo mutipe yarambwiye ati oya ibi bintu ngomba ku kwereka aho babikorera”.
The ATM machine akomeza avuga ko byabaye ngombwa ko bajya Zanzibar kugirango babashe kumukorera igikorwa cyo kumusiramura , ubwo bari bageze muri Zanzibar uwo musore w’inshuti ya Super Manager yamubwiye ko kugirango abashe gusiramurwa bimusaba ko ari buze kwinjira mu idini ya isilamu. Super Manager yaje kubyemera maze akorerwa umuhango wo kumwijizwa mu idini ya isilamu aho yahise ahabwa izina rya Selemani.
Uyu mugabo akomeza avuga ko yabaye umuyisilamu amezi abiri ariko nyuma yaho yaje kuva muri iri dini kuko bitari bimurimo ahubwo yarigiyemo agirango asiramurwe nta kindi, Super Manager akomeza avuga ko kuri uyu munsi iyo bibaye ngombwa ko ajya Zanzibar iyo agezeyo bamwe mu nshuti ze bamwita izina rya Selemani.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *