Tanzania yaba ishaka gusimbura u Rwanda ku kwakira irushanwa rya Miss World?
Yanditswe: Tuesday 15, Jul 2025
Kuva mu gitondo cyo kuri uyuwa 15 Nyakanga 2025, Suchata Chuangsri, Umunya-Thailand uherutse kwegukana irushanwa rya Miss World aherekejwe n’Igisonga cye cya mbere Hasset Dereje Admassu ukomoka muri Ethiopie ndetse akaba ari nawe wabaye Miss Africa, bari mu ruzinduko muri Tanzania.
Ni uruzinduko bitaramenyekana neza icyo rugamije nubwo abategura iri rushanwa barwise urwo gusura iki gihugu.
Ku rundi ruhande abasanzwe bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro y’u Rwanda batangiye gutekereza ko rwaba rugamije guha iki gihugu uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa.
Mu gihe Tanzania yaba ihawe aya mahirwe, yaba isimbuye u Rwanda kuko rwari rugeze kure ibiganiro byaje guhagarara ubwo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wari usanzwe ategura Miss Rwanda akanohereza uwatsinze muri Miss World, yatabwaga muri yombi.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu musore yatawe muri yombi yaratangiye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Miss World ndetse bitegura gusura u Rwanda ngo barebe niba rwujuje ibisabwa mu rwego rwo gutegura iri rushanwa.
Mu gihe biteguraga gusura u Rwanda mu 2022, Prince Kid yaje gutabwa muri yombi ndetse irushanwa rya Miss Rwanda rihagarikwa by’agateganyo.
Ifungwa rya Prince Kid waje no guhamwa na bimwe mu byaha yari akurikiranyweho agakatirwa gufungwa imyaka itanu, ryatumye ibiganiro yari ageze kure byo kuba u Rwanda rwakwakira Miss World bihagarara.
Ku rundi ruhande, amakuru ahari avuga ko abategura iri rushanwa baba baratangiye kurambagiza igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba cyazaryakira.
Uretse kuba u Rwanda rwakwakira iri rushanwa, imyaka ibaye itatu rutanahagararirwamo cyane ko irushanwa rya Miss Rwanda ryatangaga umukobwa witabira ryahagaritswe by’agateganyo kuva mu 2022.
Ku rundi ruhande kuva yatorwa, urugendo rwerekeza muri Tanzania ni urwa kabiri Miss Opal Suchata Chuangsri akoze nyuma yo kuva muri Indonesia aho yari yitabiriye ibirori byo gutora Miss Indonesia 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *