skol
fortebet

The Ben na Diamond Platnumz bashyize hanze indirimbo bakoranye irimo imitoma itangaje

Yanditswe: Sunday 02, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo yari itegerejwe na benshi umuhanzi ukundwa na benshi mu Rwanda The Ben yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yasohotse kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yitwa ‘Why’ yari itegerejwe n’abantu benshi kubera ubuhanga bw’aba bahanzi bombi bakomeye.

Iyi ndirimbo ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz yiganjemo amagambo y’urukundo ikaba yasohotse mu buryo bw’amajiwi n’amashusho y’amagambo (Audio & Lyrics Video).

Iyi ndirimbo iri mu ndimi zitandukanye aho The Ben yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza mu gihe Diamond Platnumz we yavanze indimi zitandukanye.

Muri iyi ndirimbo The Ben aririmba ko azaba Moto akaba amazi ariko agashimisha umukunzi we urukundo rwabo rukaramba.

Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’igihe aba bahanzi bombi bateguza abakunzi babo biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka ndetse n’amafoto iri gukorerwa amashusho yagiye hanze.

Kuwa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo harangiye imirimo yo gufata amashusho y’iyi ndirimbo ya The Ben na Diamond yafashwe na Julien Bmjizzo.

Umunyamideli Nelly Alexandra Kamwelu, ufite izina rikomeye muri Tanzania azagaragara muri aya mashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa