skol
fortebet

The Ben na Masamba bagiye gukorera igitaramo cy’amateka USA

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben wamamaye cyane mumuziki Nyarwanda agiye guhurira na Masamba Intore mu gitaramo mpuzamahanga cyo kwizihiza umunsi w’abagore kizabera muri Leta zunze ubumwe za America

Sponsored Ad

Kuri taliki ya 12 Werurwe 2022 hateganyijwe igitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe Za America muri Marriot Dollars, kuva saa tanu kugera saa yine z’ijoro. aho kizitabirwa nabamwe mu bahanzi bakomeye mu rwanda nka The Ben, Intore Masamba na Indatwa Cult Troupe.

Uyu akaba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore usanzwe wizihiwa kuwa 8 Werurwe.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wi 1921 mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’abagore bigaragambije bwa mbere kuwa 8 Werurwe 1917 mu gihe cy’impinduramatwara (Revolution y’abarusiya).

Mu mwaka wi 1977 nibwo umuryango w’Abibumbye (UN/ONUO) wemeje ko uyu munsi waba umwe mu 87 mpuzamahanga aho mu bihugu byose ku Isi wizihizwa ndetse ukanafasha kongera gutekereza kw’iyubahirizwa ndetse n’uburenganzira Umugore akwiye.

Kuri ubu umugore afite ijambo ndetse n’ubwisanzure bwo kuba yatanga igitekerezo cyangwa akaba yasohora ikimurimo nta kwikanga ni muri urwo rwego bashyiriweho umunsi ubafasha guhurira hamwe bakishimira ibyo bagezeho mu buryo butandukanye.

The ben uherutse gukorana indirimbo na Diamond bise Why azitabira igitaramo cyahariwe Umugore.https://youtu.be/10tGnm2h9qQ

Intore Masamba wamenyekanye mu njyana gakondo azaba aru mugitaramo kizihizwa k’umunsi w’umugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa