The Ben uri mu bahanzi bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, yavuze ko nubwo Coach Gael ari inshuti ye magara, bishobora kugorana kongera gukorana mu buryo bwa kinyamwuga, kuko yahitamo gukomeza kubungabunga ubucuti bwabo aho kubushyira mu kaga bitewe n’akazi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari ashyiriwe impano yahawe n’abafana be baherutse kumushimira uko yitwaye mu bitaramo bya ‘Summer Country Tour’, aha akaba ariho yabarijwe niba bishoboka ko yazongera gukorana na Coach Gael.
Ni ikibazo uyu muhanzi yabajijwe kuko hamaze iminsi amakuru asa n’abica ku ruhande ariko aca amarenga y’uko basubirana mu gihe Coach Gael na Bruce Melodie baba batongereye amasezerano y’imikoranire.
The Ben yabanje gushimira Coach Gael, amuvuga nk’umwe mu bashoramari bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, ashimangira ko yashoyemo amafaranga menshi abitewe n’urukundo awukunda kurusha inyungu yawukuramo.
Yagize ati "Twagize abantu batandukanye bashoye imari mu muziki nyarwanda, ariko sinzi niba hari uwawukunze akanawushoramo nk’uko Coach Gael yabikoze. Njye mbona yarabikoze abitewe n’urukundo rw’umuziki n’iterambere ryawo, atari inyungu. Nanjye ndamukunda cyane. Nubwo bitakunze ko dukomezanya, arabizi ko mukunda kandi mwubaha."
Ku byo kuba bakongera bagakorana, The Ben yagize ati "Urumva bavuga ngo ibidahura ni imisozi. Njye nemera ko nta bantu badashobora gukorana. Gusa njyewe nzi uko meze n’ibyo nsaba mu kazi, bishobora gutuma bitoroha. Ntekereza ko Coach Gael yabikora, ariko ku ruhande rwanjye byaterwa n’ibiganiro twagirana. Ikindi ni uko ari umuvandimwe wanjye; aho kugira ngo dukorane hanyuma tubishwaniremo, nahitamo ko akomeza ibye nanjye ngakora ibyanjye ariko tugakomeza kuba inshuti magara."
The Ben na Coach Gael batangiye gukorana mu 2021, ariko imikoranire yabo ntiyamaze igihe kinini. Mu mishinga bakoze harimo indirimbo ‘Why’ yahuriyemo na Diamond Platnumz.
Nyuma yo gutandukana, Coach Gael yatangiye gukorana na Bruce Melodie, imikoranire imaze imyaka itanu.
Icyo gihe gutandukana kwa The Ben na Coach Gael kwatumye havuka umwuka utari mwiza hagati yabo. Gusa nyuma y’igihe baraganiriye, biyunga, bemera gushyira ku ruhande ibyo batumvikanagaho, bongera kubaka ubucuti bwabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *