The Ben yavuze ku ndirimbo ye ’Ni Forever’yakuwe kuri You Tube
Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2023
Nyuma y’uko indirimbo Ni Forever ya The Ben ikuwe kuri YouTube irezwe na Kompanyi ya Drone Skyline Ltd, The Ben yatangaje ko ikipe ye iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi ndirimbo yongere igarurwe kuri YouTube.
The Ben yatangaje ko bari bumvikanye n’iyi Kompanyi Drone Skyline Ltd babemerera gukoresha amafoto yabo bityo bakaba bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo indirimbo igarurwe.
Icyakora yemeje ko habayeho kutumvikana ku mpande zombi gusa bagiye kuganira kugira ngo bakemure iki kibazo.
Yijeje abakunzi be bose ko iyi ndirimbo iragaruka kuri You Tube mu gihe gito ndetse ko arakomeza gutanga amakuru kuri iki kibazo.
Iyi ndirimbo The Ben yahimbiye umugore we, Uwicyeza Pamella, yakuwe kuri YouTube nyuma y’uko iciye agahigo ko kuba indirimbo ya gatatu mu mateka y’umuziki nyarwanda, yarebwe inshuro zirenga miliyoni mu gihe gito.
Iyi ndirimbo ikuwe kandi kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 mu minsi icyenda igiye ahagaragara.
Ibitekerezo
Nukuri nigaruke