skol
fortebet

Top 10! Abastar muri Showbiz Nyarwanda ushobora kuba utaruziko bafitanye isano.

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rukubiyemo ubuhanzi butandukanye kandi bwose bugenda bwuzuzanya. Muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe bamwe mu byamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda ushobora kuba utaruziko bafitanye isano. Murakaza neza muriyi nkuru.

Sponsored Ad

1. Umutare Gaby & Andy Bumuntu
Isano : Aba Bombi ni abavandimwe bakaba bahuje ababyeyi bombi, Umutare Gaby akaba ariwe mukuru.

2. Adrien Misigaro & Gentil Misigaro

Isano : Bombi bakomoka kuri sekuru umwe, ba papa babo bakaba bavukana. Adrien ( uri ibumoso) akaba ariwe mukuru.

3. Iradukunda Elsa & Yvan Buravan

Isano: Mama wa Elsa Avukana na Papa wa Buravan. Aba bana babo bakaba ari ababyara.

4. Juno Kizigenza & Mr Kagame

Isano : Mama wa Mr Kagame na Papa wa Juno Kizigenza baravukana. Aba bahanzi rero bakaba ari ababyara.

5. Miss Shanel & P Fla Capital P The Great

Isano : Mama wa Miss Shanel avukana na Papa wa P fla. Aba bombi bakaba ari ababyara.


6. Antoinette Niyongira & Anne Marie Niwemwiza

Isano : Aba bombi bahuje ababyeyi , Bakaba ari abavandimwe, Anne Marie akaba ariwe mukuru.


7. Jado Castar & Claude kabengera

Isano: bahuje ababyeyi bombi. Bakaba ari abavandimwe, Jado Castar akaba ariwe mukuru.

8. Kwizera Olivier & Zizou Alpacino

Isano : Aba bombi bahuje papa wabo ubabyara. Ariko bakaba bavuka kuba Mama batandukanye. Papa wabo nawe ni icyamamare mu muziki nyarwanda Yitwa Soso Mado waririmbye muri orchestre Impala.

9. The Ben & Green P

Isano : Aba bombi bahuje ababyeyi bombi. Bakaba ari abavandimwe , The Ben akaba ariwe mukuru.

10. Sintex & Arthur Nkusi

Isano : Aba bombi bahuje ababyeyi bombi. Bakaba ari abavandimwe , Sintex akaba ariwe mukuru

Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa