skol
fortebet

Uburanga bw’umukunzi wa Saka bwatumye benshi bacika ururondogoro[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukunzi wa Bukayo Saka witwa Tolami Benson,yagaragaye mu Budage yagiye kumufana aho yari yambaye ikoti ryibutsa benshi ahazaza h’uyu mukinnyi ukiri muto.

Sponsored Ad

Umukunzi wa Saka yagaragaye muri stade ubwo ikipe y’Ubwongereza [Three Lions] yakinaga umukino wayo wa mbere muri Euro 2024,igatsinze igitego 1-0 Serbia.

Tolami ari mu bishimiye ko umukunzi we Saka yatanze umupira wavuyemo iki gitego cyabonetse gitsinzwe na Jude Bellingham.Saka yaje gusimbuzwa ku munota wa 75 w’umukino.

Uyu Saka w’imyaka 22,yagize umukino mwiza nubwo atarangije neza umwaka muri Arsenal kubera imvune.

Benshi bavuga ko, Tolami yaje gufana umukunzi we yambaye ikoti ririho nimero 87 mu rwego rwo kwibutsa imbaraga yakoresheje kugira ngo agere aho ageze ubu.

Abafana benshi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bakimara kubona amafoto y’uyu mukunzi wa Saka.

Umwe yagize ati: "Ni mwiza cyane.”

Undi yagize ati: “Saka ntabwo ashidikanywaho.”Undi ati: "Icyubahiro cyinshi."


Andi mafoto y’umukunzi wa Saka



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa