Umuhanzi Rema Namakula uri mu bakomeye muri Uganda, yagaragaje ko amakuru amaze iminsi akwirakwira ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, Dr. Hamza Ssebunya, atari yo.
Amakuru y’uko urugo rwa Rema rwasenyutse yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ahanini biturutse kuri Senga Acid uzwi cyane muri Uganda kuri Tik Tok, wavuze ko aba bombi batakirebana akana ko mu jisho ndetse batandukanye.
Mu bahise batanga ibitekerezo kuri izi nkuru harimo Zari Hassan, watangaje ko Rema adakwiye guha agaciro amagambo y’abantu bafite imitekerereze mibi.
Mu rwego rwo gushyira iherezo kuri ibyo bihuha, Rema yasohokanye n’umugabo we bagaragara bari mu modoka baganira baseka, bombi bagaragaza urukundo rudasanzwe.
Rema yagaragaye abaza umugabo we niba azi iby’amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ko yaba yarahisemo kuva mu rugo rwabo. Uyu mugore yahise anamubwira ko kugira ngo bamukuremo urukundo amufitiye, bizasaba kumujyana mu bitaro bya Mulago kugira ngo bamukorere “operation” yo kumutandukanya na we.
Uyu mubyeyi w’abana batatu yakomeje gusaba abantu gukunda abandi no kubifuriza ibyiza, kuko ari bwo nabo bazabona ibyiza mu buzima bwabo. Hamza nawe yahise yunga mu ijambo rye, yemeza ko urukundo rwabo rukomeye kurusha uko bamwe babitekereza.
Ati “Uzi ko bavuga ko navuye mu rugo rwacu? Bizagusaba kunjyana mu bitaro bya Mulago ngo bakunkureho, kuko sinzajya ahandi na gato. Ababyeyi bo ku mbuga nkoranyambaga mureke gukwirakwiza ibihuha bidafite ishingiro, ahubwo mwifurize abandi ibyiza namwe bizabageraho.”
Rema yasoje agaragaza urukundo rwe n’umugabo we aririmba indirimbo ya Ray G yise ‘Weeshe’, yerekana ko urukundo rwabo rugikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *