skol
fortebet

Uhora uri mwiza mbega aka malayika! Umuherwe Saidi Lugumi yongeye gutera imitoma Miss Mutesi Jolly

Yanditswe: Sunday 01, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe Saidi Lugumi yongeye gutera imitoma Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru aho Mutesi Jolly yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto atatu, maze uyu muherwe yaje guhita ajya ahatangirwa ibitekerezo (Comments) maze yerekana imbamutima ze ku mafoto ya Mutesi Jolly.

Sponsored Ad

Uyu muherwe Saidi Lugumi yagize ati " Uhora uri mwiza Mbega aka malayika" ni amagambo yazamuye ibitecyerezo byinshi aho abantu batandukanye bagiye bagira bati ni rwogere Ariko abandi bati uzafate neza nyampinga wacu.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo amakuru yuko Mutesi Jolly yaba ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muherwe yatangiye kujya hanze biturutse ku mafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga aho yerekanaga imitoma aba bombi bateranaga, nyuma yuko ayo mafoto agiye hanze Mutesi Jolly yahise ayigarama atangaza ko konti ye ya Instagram yari yinjiriwe n’umuntu atazi bityo ko abantu badakwiye guha agaciro ibyo babonye.

Saidi Lugumi ni umujejetafaranga byahamye aho akora imirimo itandukanye irimo no kuba yarigeze gucuruzaho intwaro, ku rundi ruhande Mutesi Jolly ni Umukobwa w’imyaka 29 ya mavuko akaba ari mu bafite amazina azwi mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa