skol
fortebet

Ukuntu Hip Hop yahinduye ubuzima bwa Rider Man akiyumva nk’uvutse bwa kabiri

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Riderman, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yagaragaje uko iyi njyana yatumye ahindura imitekerereze ndetse n’ubuzima. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Riderman yavuze ko umunsi yakira Hip Hop mu buzima bwe yabaye nk’uvutse bwa kabiri.

Sponsored Ad

Mu magambo yuje amarangamutima, uyu muraperi yasobanuye ko iyi njyana atigeze ayifata gusa nk’umuziki, ahubwo nk’urubuga rwigishirizwamo ubuhanga, ubusizi, ubuhanuzi, ndetse n’imbaraga ziteza imbere ubuzima bwa buri munsi. Yongeyeho ko kuba yarahisemo iyi nzira ari icyemezo atigeze yicuza, ndetse ko azahora ayishimira.

Yagize ati: "Umunsi menya Hip Hop nabaye nk’uvutse bwa kabiri. Nigiye byinshi muri yo kandi yahinduye ubuzima bwanjye mu buryo bwiza ntari niteze. Sinzigera nicuza kuba narayihisemo, kandi nzahora nishimira kuba narayimenye."

Riderman yanavuze ko iyi njyana yatumye ahura n’abantu bafite impano zidasanzwe. Yakomeje agira ati: "Muri yo nabonye abarimu, mbonamo abavugabutumwa, inshuti, n’abasirikare badutoza uko intambara z’ubuzima zirwanwa."

Ku musozo w’ubutumwa bwe, yasize asubiza abamwumva mu buryo bwihariye, yibaza niba amarangamutima afitiye Hip Hop ari ubusazi cyangwa niba hari abandi bahuje nawe ibyo byiyumviro. Yagize ati: "Ese hari undi byaba byaragendekeye nkanjye, cyangwa ni ubusazi bw’umwe nk’indoto za ndatabaye?"

Ubutumwa bwa Riderman bwerekana uburyo Hip Hop ishobora kuba urubuga ruhindura imibereho, ikerekana ubuzima mu buryo bufite icyerekezo. Ni ubuhamya bw’umuhanzi ukunda injyana ye kandi wizeye ko izakomeza kugira uruhare mu guteza imbere impano n’imibereho myiza y’abayumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa