skol
fortebet

KWIBUKA 31 : Umubyeyi umwe wa Stromae ’PAPA ’ wishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari muntu ki.? Amateka ya RUTARE Pierre.

Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Stromae ari mu bantu bafite inkomoko mu Rwanda bafite amazina aremereye ku ruhando mpuzamahanga, uyu ni umuhanzi wakoze indirimbo nyinshi zabaye ikimenyabose ndetse wagiye yegukana ibihembo byinshi mu rugendo rwe nk’umuhanzi. Gusa iyo uganira ku mateka ye ntiwabura kuvuga ku ipaji iteye agahinda mu buzima bwe igaruka kuri papa we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ariko se mu busanzwe Papa wa Stromae yari muntu ki.? Muriyi nkuru munyemerere tugaruke ku mateka ya RUTARE (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Stromae ari mu bantu bafite inkomoko mu Rwanda bafite amazina aremereye ku ruhando mpuzamahanga, uyu ni umuhanzi wakoze indirimbo nyinshi zabaye ikimenyabose ndetse wagiye yegukana ibihembo byinshi mu rugendo rwe nk’umuhanzi. Gusa iyo uganira ku mateka ye ntiwabura kuvuga ku ipaji iteye agahinda mu buzima bwe igaruka kuri papa we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ariko se mu busanzwe Papa wa Stromae yari muntu ki.? Muriyi nkuru munyemerere tugaruke ku mateka ya RUTARE Pierre umubyeyi ubyara Stromae.

Mu busanzwe amazina ye bwite yitwaga RUTARE PIERRE, yabonye izuba mu mwaka w’i 1958 avukira mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo gusa nyuma yaho i wabo baje kwimukira mu karere ka RULINDO akaba ariho yakuriye. Rutare akaba yaravukaga mu muryango wa bana barindwi. Mu myaka ye yo kugimbuka RUTARE yari umuhanga mu ishuli gusa akagira imbogamizi yo kuba ari umututsi kuko kenshi bamwirukanaga ku ishuri azira ubwoko bwe .

Mu mwaka w’i 1978 ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu ku ishuri rya Saint Andre I Nyamirambo nibwo yabonye Passport (Urwandiko rw’abajya mu mahanga) ndetse anabona Visa yo kujya I Brussels mu gihugu cy’ U bubiligi. Ubwo yari ageze mu gihugu cy’ U bubiligi Rutare yahasoreje amashuri yisumbuye ndetse anakomeza Kaminuza aho yize mu ishami ry’ubwubatsi (Civil Engineering) N’ubwo yigaga mu mahanga Ariko nta buruse ya leta yari afite ahubwo yafashwaga n’umuryango we ndetse nawe Ubwe Mu gihe cya ku manywa yajyaga kwiga maze nijoro akajya gukora atanga esanse ku binyabiziga. Mu mwaka w’i 1986 nibwo Rutare yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi.

Uko yamenyanye na Mama wa Stromae Miranda Van Haver :

Rutare na Mama wa stromae Bamenyana ku nshuro ya mbere, bahuriye kuri Sitasiyo ya esanse kuko ariho Rutare yakoraga nyuma y’amasomo. kuva ubwo bombi babaye inshuti cyane maze mu mwaka w’i 1985 Imana ibaha umwana wabo PAUL van haveR uzwi cyane nka stromae. Mu mwaka w’i 1988 RUTARE Pierre yagarutse mu Rwanda kuko Se umubyara Gasamagera , icyo gihe yari umusaza kandi amukeneye hafi ye ngo anamufashe gucunga ibikorwa bye ni cyane ko RUTARE yariwe mwana we wize amashuli menshi.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, RUTARE yakomeje ubuzima ndetse ahita ashinga Kompanyi ye bwite y’U bwubatsi yise B2G (Bureau de Deux Genies) nyuma yaho mu mwaka w’i 1990 stromae arikumwe na mama we baje gusura papa we RUTARE kuko batari banaziranye ni cyane ko RUTARE yavuye mu bubiligi stromae ari umwana w’imyaka 3 ya mavuko. Mu buzima bwe busanzwe RUTARE yari umugabo w’Intiti akaba umuhanga cyane mu bwubatsi ndetse no gushushanya , ndetse kubatabizi niwe wubatse rond point nini iri mu mujyi. Ndetse yagiye yubaka n’izindi nyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali.

Hirya yibyo Rutare yakundaga cyane umukino wa basketball , ndetse yari yaranayikinnye ubwo yabaga mu bubiligi. ubwo yari ageze mu Rwanda yarabikomeje mu ikipe yitwa inkuba akaba yaranayibereye umuyobozi. Nyuma yaho yaje gushinga ikipe ye bwite yise B2G ryari izina rya Kompanyi ye y’U bwubatsi. Iyo kipe yayibereye Umuyobozi ndetse ninawe wari umuterankunga wayo.

RUTARE Pierre yaje Gushakana n’undi mugore babyarana abana bane barimo Cyusa Ibrahim nawe uzwi cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Mu mwaka w’i 1994 nibwo RUTARE Pierre papa wa stromae yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umwana yasize ariwe stromae yaje kuba umuhanzi ukomeye kwisi ndetse mu 2013 akaba yaramuhimbiye indirimbo yise " Papa ou tai "

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa