skol
fortebet

Umubyeyi wa Chriss Easy yitabye Imana

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Friday 13, Jun 2025

Umubyeyi wa Chriss Easy yitabye Imana

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Chriss Easy ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we (nyina)

Ni inkuru uyu muhanzi yatangaje abinyujije kuri Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025, yifashishije amashusho yasangije abamukurikira ari kumwe na nyina bari inshuti cyane ashyiraho umutima umenetse.

Yanditse ati: “Sweat heart ntabwo iki cyari cyo gihe.”

Imvaho Nshya yavuganye na Junior Giti usanzwe akurikiranira hafi inyungu za Chriss Easy.

Yagize ati: “Yego, ni byo umubyeyi yaruhutse gusa ubu turi mu bintu byinshi andi makuru turayatangaza mu masaha ari imbere.”

Chriss Eazy yakunze kugaragaza umubano udasanzwe yagiranaga n’umubyeyi we aho bakunze kugaragara bakorana ibiganiro ku muyoboro we wa youtube bakabazanya ibibazo by’amatsiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa