skol
fortebet

Umubyeyi wa Esther na Ezekiel arishimira imyaka 7 amaze mu rukundo n’umugore mugenzi we

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda akaba n’umubyeyi wa Ezekiel na Esther bamenyekanye nk’abana bafite impano yo kuririmba, Julie Birungi uzwi nka Julie Mutesasira, yagaragaje ko yishimira urukundo rwe n’umukunzi we nawe w’umugore bamaranye imyaka 7 kuva yatandukana n’umugabo we babyaranye abana 3.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi yatangaje ko atewe ishema n’umukunzi we kuva bamenyana. Ati : Nkikubona bwambere nafashwe n’amarangamutima, uwo niwo munsi niyumvisemo urukundo mu buzima bwanjye.

Yakomeje agira agira ati :Burigihe iyo nkurebye numva nagarama ugakora icyo ushaka ku mubiri wanjye, Nizeye ko tuzasazana rukundo rwanjye.

Ubusanzwe uyu mugore Julie yari yarashakanye na Pastor Steven Mutesasira ndetse banabyarana abana batatu, babiri muri bana b’uyu mubyeyi nabo ni abanyamuziki Esther na Ezakiel banegukanye irushanwa rya East Africa’s Got Talent.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yavuye muri Uganda ahungira muri Canada nyuma yuko byari bitangiye kuvugwa ko aryama n’abo bahuje igitsina kandi ari umugore wa Pastor.

Mu 2020 hasohotse amafoto amugaragaza asezerana n’umugore mugenzi we yise Jean muri Canada aho yagiye kuba nyuma yo gutandukana n’umugabo we.

Julie Musasire yatandukanye n’umugabo we Pastor Musasire bari bamaranye imyaka 14, kuba ubu ari kwishimira imyaka 7 amaranye n’umugore mugenzi we byahise bigaragaza ko yatangiye gukundana nawe akibana na Pastor Musasire.

Uyu mugore yamamaye cyane mu ndiribmo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda, indirimbo ze zanyuraga benshi ndetse kabakora ku mitima. Iza menyekanye cyane harimo nka ‘Nkulembera’ ‘Lwana Nabo’ ‘Ekikunyumira’ n’iyitwa ‘Bamuyita Yesu’.

Yagiye yegukana ibihembo bitandukanye harimo nk’icyumuhanzi w’umwaka wa Gosple muri 2014, icyindirimbo nziza ya gospel muri 2015, icyumuhanzi mwiza w’umwaka muri gospel mu 2016 n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa