skol
fortebet

Umubyeyi wa Kitoko yitabye Imana

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 27, Jul 2026

Umubyeyi wa Kitoko yitabye Imana

Sponsored Ad

skol

Se wa Kitoko Bibarwa wari umaze iminsi arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2026.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka myinshi mu Bwongereza, umwaka ushize yatashye mu Rwanda aho asigaye atuye kugeza ubu, ibyatumye agira n’umwanya wo kurwaza se wari umaze iminsi mu bitaro.

Benshi mu bakurikiye ibitaramo birimo ‘Summer Country Tour’, Rayon Day n’ibindi Kitoko yari amazemo iminsi, mu makuru batahawe ni uko yabahaga ibyishimo avuye kurwaza umubyeyi we wari urembye.

Kitoko Bibarwa Patrick wagize ibyago ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Ifaranga’ ‘Manyobwa’, ‘Igendere’, ‘Sakwesakwe’, ‘Indyarya’, n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa