Umugore wa Jose Chameleone yagaragaje ibimenyetso byo kwiyunga n’umugabo we batacanaga uwaka
Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

Birahwihwiswa ko umuhanzi w’umunyabigwi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ukomoka muri Uganda Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yaba agiye gusubirana n’umugore we Daniella Atim.
Ibi birashingira ku gikorwa cyo gusiba ibiganiro byose Atim yagiye akora bisebya Jose Chameleon ku mbuga nkorambaga ze zose.
Ku mugoroba wa tariki 03 Nzeri 2024, ni bwo Atim wari ufite abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 78 yasibye ibiganiro byose yakoze asebya umugabo we na bamwe bo mu muryango yari yarashatsemo bisiga urujijo mu bamukurikira.
Kimwe mu bigaraga kuri Instagram ye ni amafoto ye n’abana be gusa, ibintu byatumye abantu bibaza ko yaba ari mu nzira y’ubwiyunge na Jose Chameleon bashyingiranywe bakanabyarana abana batanu.
Ibi bibaye nyuma gato y’uko Chameleone agaragaye avuga ko nta bihe bidashira, ibyaciye amarenga ko yakwongera gusubirana n’umugore we.
Yagize ati: “Nta bihe bigoye bitarangira.”
Kuri uwo munsi kandi Bebe Cool yibukije Chameleon ko yamwishimye hejuru mu mwaka 2009, akanaririmba indirimbo Zuena, ubwo umugore we Zuena yahukanaga, akavuga ko akimara kubona Atim agiye nawe yabyishimiye ariko kandi amushimira ko yarwanye intambara z’urugo rwe acecetse atigeze asara ku mbuga nkoranyambaga, nabyo bihamya ko Chameleon na Atim baba biyunze.
Muri Mata 2024, ni bwo Daniella Atim yafashe umwanya abwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye gutangira umurongo wa YouTube izajya ivugirwaho ibijyanye n’agahinda abagore baterwa n’ihohoterwa bakorerwa mu ngo bakarihisha, kuko na we yarikorewe kenshi ariko ngo imico imwe n’imwe yo mu bihugu bya Afurika ibatsikamira.
Nubwo yabivuzeho ndetse akanagaruka kuri bimwe mu byo yakorewe akibana na Chameleon, ngo abatu bategereje ko uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa baraheba ibyo bashingiraho bavuga ko ahari haba hari indi mpamvu yari ibyihishe inyuma, ibyo bashingiraho bemeza ko yaba yarasubiranye na Jose Chameleon.
Ku wa 07 Kamena 2008, ni bwo Jose Chameleon yashyingiranywe na Daniella Atim bari bamaze igihe kinini mu munyenga w’urukundo, mu birori byabereye mu gihugu cya Uganda, bakaba bafitanye abana batanu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *