skol
fortebet

Umuhanzi Davido yongeye guca agahigo mu muziki wa Africa

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

Indirimbo y’umuhanzi Davido Fall yongeye guca agahigo nyuma y’imyaka 4 ayishyize hanze, ubu yujuje abarenga miliyoni 200 bamaze ku yireba.Aka gahigo kaje nyuma y’utundi 2 yari asanganywe muri muzika nyafurika.

Sponsored Ad

Davido umuhanzi w’injyana ya Afro Beats umaze guteza imbere umuziki nyafurika abinyujije mu bihangano bye, akomeje kwanikira abandi bakora injyana imwe dore ko agahigo indirimbo ye Fall iciye nta wundi wari wagaca.


Indirimbo Fall ikimara gusohora amashusho yayo mu mwaka wa 2017 yaciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbera ya Afro Beat yarebwe cyane ubwo yuzuzaga miliyoni 150 z’abantu bayirebye. Kuri ubu iyi ndirimbo yongeye kwandika amateka yo kuba yujuje akayabo ka miliyoni 200 z’abayirebye kuri YouTube.

Urestse kuba kandi iyi ndirimbo yararebwe cyane ndetse ikaba iya mbere ikoze mu njyana ya Afro Beat imaze kurebwa cyane, Fall yafashije Davido kwamamara mu bihugu byo hanze ya Africa. Iyi ndirimbo ni nayo yamuhesheje igikombe cya BET Award.

Fall kandi izwiho ko muri 2019 igisohoka yakunzwe n’ibyamamare mpuzamahanga ubwo hagaragaraga amashusho yabyo biri kumva iyi ndirimbo. Mu bahanzi bakomeye bazwiho kuba barakunze iyi ndirimbo harimo Chris Brown wagaragaye ayibyina,Busta Rhimes wakunze kuyicuranga ndetse na Lebron James.

Kugeza ubu nta muhanzi ukora injyana ya Afro Beat uraca agahigo Davido aciye ari nabyo bikomeje kumugira igikomerezwa mu muziki wa Africa. Fall ikaba yarakozwe n’umuhanga mu gutunganya amashusho witwa Daps ndetse yagaragayemo umukobwa kabuhariwe mu kubyina no gukina filime witwa Kylie Jefferson ukunzwe muri filime yitwa Tiny Pretty Things inyura kuri Netflix.

Refe:Nigerian / African Music (Page: 2) - Music. (2021). Retrieved 6 April 2021, from https://www.thenetnaija.com/music/afro/page/2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa