skol
fortebet

Umuhanzi Harmonize aravugwaho kwiba indirimbo

Yanditswe: Monday 23, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Stevo Simple Boy wa Kenya, yatangaje ko ashaka guhura na Harmonize wa Tanzania, bakaganira ku ndirimbo yamwibye, ariko yanaramuka abyemeye bagakorana umushinga w’indirimbo bahuriyeho (Collabo)

Sponsored Ad

Stevo Simple Boy ari muri Tanzania, kandi yabonye umwanya wo kuzamura icyo kibazo cye cy’indirimbo ye yibwe n’umuhanzi Harmonize, ariko ubu ngo arashaka guhura na we ubwe bakaganira kuri iyo ngingo, bakumvikana uko bikwiye kugenda, yaramuka azanye ibyo guteza impaka ubwo nyine zikaba impaka ndende.

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko indirimbo umuhanzi Stevo Simple Boy ashinja Harmonize kuba yarayimwibye ari iyitwa ‘Inauma itabidi Uzoee’, indirimbo yamamaye aho muri Kenya ariko izwi no muri Tanzania ku bantu batari bacyeya.

Umuhanzi Stevo Simple Boy abajijwe niba yiteguye kugira amakimbirane akomeye na Harmonize nibahura, kubera ibyo amushinja byo kumwiba indirimbo, avuga ko yiteguye kugirana na we ubwumvikane, ahubwo bagakorana imishinga runaka.

Stevo Simple Boy yavuze ko iyo Harmonize amwegera na mbere ku buryo bw’ubwumvikane, nta kibazo byari guteza, kuko yari kwemera ibyo yifuza, yaba ari indirimbo ye ashaka kuririmba, akabikora ariko babyemeranyijwe mbere.

Stevo yagize ati "Mfite ibintu byinshi cyane. Umuntu umwe gusa nshaka ni Harmonize. Hari ubwo yaririmbye indirimbo yanjye ya ‘Inauma lakini Itabidi Uzoee’. Naje hano mu gihugu cye kugira ngo tuganire twumvikane, dukorane akazi. Naramuka azanye amahane no kudashaka kumvikana, ubwo amahane azabaho nyine”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa