skol
fortebet

Umuhanzi Jaywillz ategerejwe i Kigali

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Nigeria, Victor Ome, umaze kumenyekana nka Jaywillz ategerejwe mu gitaramo agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi watumiwe na Drip City Entertainment azataramira Abanya-Kigali ku wa 18 Werurwe 2022 mu gitaramo cyiswe ‘March Madness’ kizabera muri Gilt club yahoze yitwa Platinum Club iherereye Kibagabaga.

Mudenge Yvan uri mu bateguye iki gitaramo ari nawe watumiye uyu muhanzi, yavuze kumpamvu yicyo gitaramo avuga ko bashaka ko abantu bongera kwizihirwa bari mu kabyiniro.

Yagize ati “Ntabwo twashatse ko kiba igitaramo kinini. Ubu imyanya irabaze. Impamvu y’iki gitaramo ni ukongera gufasha abantu kuryoherwa n’ibirori mu tubyiniro. Ikindi ni uguhuza abahanzi mu Rwanda n’abo hanze. Turateganya buri kwezi kujya dukora igitaramo gikomeye.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni 15.000 Frw mu myanya isanzwe ku waguze itike mbere naho ku munsi w’igitaramo bizaba ari 20.000 Frw hari n’ameza y’abantu umunani aho yo azaba ari 250.000 Frw.

Jaywillz watumiwe yamenyekanye mu bihangano birimo indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa “Medicine” iri kuri Extended Play yise “Love or the Word”. Kuri iyi EP yakoranye n’abahanzi barimo Zlatan, Papisnoop, Bella Shmurda na Rogerlino.

Drip City Entertainment ni imwe muri sosiyete nshya zinjiye ku isoko ryo gutegura ibitaramo mu Rwanda, akaba a
ri nayo yatumiye uyu muhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa