skol
fortebet

Umuhanzi Sean Kingston na nyina batawe muri yombi

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyi Sean Kingston yatawe muri yombi muri leta ya California muri Amerika, nyuma y’amasaha polisi igiye gusaka inzu ye iri muri leta ya Florida, aho basanze nyina na we agafungwa.

Sponsored Ad

Muri Gashyantare(2) Kingston yashinjwe na kompanyi kutishyura televiziyo nini cyane hamwe n’ibyuma by’amajwi bigendana na yo.

Ibinyamakuru muri Amerika biravuga ko Kingston yafungiwe muri kasho ya polisi ahitwa Fort Irwin mu majyepfo ya California, ku byaha bya ‘fraude/fraud’ n’ubujura ku nyandiko zo gufatwa zatangiwe muri Florida, nk’uko polisi yaho ibivuga.

Mbere y’uko afungwa, mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Kingston yavuze ko abanyamategeko be barimo “kubikurikirana byose”.

Polisi yateye ku rugo rw’uyu muhanzi – amazina ye nyakuri ni Kisean Anderson – kandi ikinyamakuru CBS News cyo muri Amerika gikorana na BBC kiremeza ko umugore wafatiwe kuri urwo rugo ari nyina.

Umwe mu bategetsi b’agace iyo nzu ya Kingston irimo yabwiye BBC ko nyuma y’iperereza “umugore mukuru, Janice Turner, 2/16/1963, yajyanywe muri kasho ku byaha byinshi bya ‘fraud’ n’ubujura. Iperereza rirakomeje.”

Biravugwa ko abapolisi hari ibintu bakuye muri iyo nzu. Ntabwo biramenyekana neza niba uku gufunga gufitanye isano n’ikirego iyo kompanyi yareze Kingston.

Nyuma y’amasaha macye polisi igeze ku nzu ye muri Florida, Kingston we yafatiwe i California nta ngorane ibayemo nk’uko polisi ibivuga.

Kingston na nyina - uzwi kuri Instagram nka Mama Kingston - ntacyo baravuga nyuma y’uku gufatwa bagafungwa.

Gusa mbere yo gufungwa, Kingston yabaye nk’uvuga kuri ibi kuri Instagram.

Asubiza ku byavugwaga ko yafunzwe, yaranditse ati: “Nta kibazo mfite, kandi na mama ni uko.

“Abanyamategeko banjye barimo kubikurikirana byose ubu tuvugana.”

Umunyamategeko w’aba bombi yemereye ibiro ntaramakuru Associated Press ko biteguye “gusobanura kuri ibi mu rukiko kandi twizeye igisubizo cyiza”

Inyandiko z’urukiko zabonywe na BBC, zivuga ko kompanyi ya Ver Ver Entertainment yegerewe na Sean Kingston muri Nzeri(9) 2023 ashaka "232-inch Colossal TV, iri kumwe n’indangururamajwi za rutura”

Iyo kompanyi ivuga ko Kingston yabashije kumvisha iyi kompanyi kumuha ibi bikoresho no kubishyira neza iwe, akishyura amafaranga “macye ashoboka” y’ibanze ariko hakazamo uburiganya, burimo no kuba yari yemeye ko azafatanya n’umuhanzi Justin Bieber bagakora video yamamaza iyi kompanyi.

Nyuma yo gukora ibyo bari bumvikanye, iyi kompanyi ivuga ko Kingston we yananiwe kwishyura amafaranga yari asigaye ikamurega ubuhemu no kwica amasezerano.

Umunyamategeko wa Ver Ver Entertainment yabwiye ikinyamakuru Local 10 cy’i Miami ko iyi kompanyi yizeye gusubirana ibikoresho byayo nyuma y’uko polisi igiye ku rugo rwa Kingston.

Sean Kingston w’imyaka 34, azwi mu ndirimbo nka Beautiful Girls, Fire Burning, na Eenie Meenie yakoranye na Justin Bieber.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa