Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Shaffy yatangaje ko agiye gutaramira mu Gihugu cya Canada mu Mujyi wa Ottawa.
Uwo muhanzi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bana yafatanyije na Chriss Eazy, Akabanga, Sukuma, Naruguyemo, n’izindi zikundwa n’ab’ingeri nyinshi bakunda umuziki.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Shaffy yatangaje ko icyo gitaramo muri uwo Mujyi kizaba mu kwezi kwa Gicurasi 2026, anamenyesha ko amakuru arambuye ku bijyanye n’igihe n’aho kizabera azatangazwa vuba.
Yanditse ati: “Mfite amashyushyu, sinshiboye gutegereza. Muri Gicurasi Shaffy azataramira muri Canada. Andi makuru ni vuba.”
Icyo gitaramo muri Canada kigiye kuba nyuma y’uko Shaffy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mpera za 2026, mu gitaramo yahuriyemo na Kevin Kade, wizihizaga imyaka itanu yari amaze mu muziki.
Ni mu gihe kandi yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, mu gitaramo yahuriyemo na The Ben muri Gashyantare 2026, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin, uzwi nk’umunsi w’abakundana.
Shaffy agiye gutaramira muri Canada nyuma y’uko aherutse gutaramira mu Rwanda no muri Uganda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *