skol
fortebet

Umuhanzi wari ukomeye muri Afurika y’Epfo yaguye ku rubyiniro arapfa

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Costa Titch ukomoka muri Afurika y’Epfo yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johannesburg.
Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Costa Titch ari kuririmba yizihiwe, akikubita hasi. Mu gihe bamweguraga yakomeje kuririmba, nyuma y’amasegonda make noneho ahanuka ku rubyiniro.
Nyuma y’iminota mike aguye, uyu musore byaje kwemezwa ko yashizemo umwuka.
Costa Titch wari ufite imyaka 27 y’amavuko yari amaze kuba umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika ndetse (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Costa Titch ukomoka muri Afurika y’Epfo yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johannesburg.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Costa Titch ari kuririmba yizihiwe, akikubita hasi. Mu gihe bamweguraga yakomeje kuririmba, nyuma y’amasegonda make noneho ahanuka ku rubyiniro.

Nyuma y’iminota mike aguye, uyu musore byaje kwemezwa ko yashizemo umwuka.

Costa Titch wari ufite imyaka 27 y’amavuko yari amaze kuba umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika ndetse amaze kuzamura injyana ya mapiano.

Yatangiye umuziki ari umubyinnyi, nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

Yaherukaga mu Rwanda mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kivu Fest, icyakora anabanza kuririmba mu cyateguwe na DJ Marnaud yari yise ‘Marnaud Music Therapy’.

Azwi mu ndirimbo nka ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’,n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa