Umuhanzikazi Cher w’imyaka 76 yasubije abibaza icyamuteye gukundana n’umusore arusha imyaka 40
Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022
Umuhanzikazi Cherilyn Sarksian wamamaye nka Cher muri Leta zunze ubumwe z’America yasubije abamwibajijeho ndetse bamwe bakamunenga bibaza uko akundana n’umusore arusha imyaka 40 ababwira ko urukundo rutazi imibare.
Hashize iminsi ku mbugankoranyambaga hacicikana amakuru y’uko umuhanzikazi Cher w’imyaka 76 ari mu rukundo n’umuraperi Alexnder Edwards uzwi ku izina rya ’AE’ abenshi barabinenga ndetse bavuga ko ari ibintu biteye isoni bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo.
Kuva icyo gihe aba bombi nta numwe wari wagize icyo abitangazaho ariko kuri iyi nshuro Cher yifashishije urukuta rwe rwa Twitter asubiza abibaza ku rukundo rwe.
Mu butumwa yanditse yagize ati"Urukundo ntiruzi imibare rubona gusa umutima".
Ageze ku bavuga ko ’AE’ amukurikiyeho amafaranga nta rundi rukundo amufitiye yavuze ko azi neza umukunzi we kando ko nawe adashobora gukunda umuntu utamukunda.
Ati"Ntabwo muzi Alexander kundusha.Ntabwo aricyo ashaka gusa nanjye nzi kureba ntabwo nakunda umuntu utankunda".

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *