skol
fortebet

Umuhungu wa Oprah yasabye Diamond Platnumz impano idasanzwe mu birori

Yanditswe: Saturday 26, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu wa nyakwigendera Ndikumana Hamad n’umukinnyi wa filimi witwa Irene Uwoya [Oprah], Ndikumana Krish yatunguye benshi kubera impano yasabye Diamond Platnumz ku munsi yahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya.
Ubwo uyu muhungu wa Oprah yahabwaga isakaramuntu rya Ukaristiya kuwa 13 Kamena 2021,nyina yamukoreshereje ibirori byatumiwemo n’icyamamare Diamond Platnumz.
Ubwo Diamond yari ahawe ijambo, yabwiye Krish ko amukunda cyane bityo rero ko ataje yitwaje impano yo kumuha kuko atazi icyo akunda (...)

Sponsored Ad

Umuhungu wa nyakwigendera Ndikumana Hamad n’umukinnyi wa filimi witwa Irene Uwoya [Oprah], Ndikumana Krish yatunguye benshi kubera impano yasabye Diamond Platnumz ku munsi yahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya.

Ubwo uyu muhungu wa Oprah yahabwaga isakaramuntu rya Ukaristiya kuwa 13 Kamena 2021,nyina yamukoreshereje ibirori byatumiwemo n’icyamamare Diamond Platnumz.

Ubwo Diamond yari ahawe ijambo, yabwiye Krish ko amukunda cyane bityo rero ko ataje yitwaje impano yo kumuha kuko atazi icyo akunda ahubwo we yamusaba impano yumva yifuza yose kuri uyu munsi.

Benshi bahise batekereza ko uyu mwana agiye kuvuga impano ihenze nk’imodoka n’ibindi ariko atungurana avuga ko yifuza ko inshuti ze zaje kumushyigikira yazireka zikaza kumusuhuza.

Ati"impano nifuza wampa kuri uyu munsi, ni uko wareka inshuti zanjye ziri hano zikaza kugusuhuza gusa."

Byatunguye benshi ariko icyifuzo cye cyahise cyubahirizwa ako kanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa