skol
fortebet

Umukunzi wa Eddy Kenzo yibasiye The New Vision yagaragaje ko ari we wamusenye urugo

Yanditswe: Friday 12, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phionah Nyamutoro, uri mu bihe byiza by’urukundo na Eddy Kenzo, yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyatangaje ko yasenye urugo rw’uyu muhanzi.

Sponsored Ad

Mu minsi mike ishize ni bwo Eddy Kenzo na Phionah Nyamutoro bateye intambwe mu rukundo rwabo aho bakoze n’ibirori by’ubukwe mu muco wa Uganda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Eddy Kenzo yatangaje ko yamenyanye na Nyamutoro ubwo yari afite imyaka 26.

Ikinyamakuru cya The New Vision cyo muri Uganda cyatangaje ko ibyo Eddy Kenzo yatangaje bigaragaza ko ubwo uyu muhanzi yari akiri kubana na Rema bajyaga bamuca inyuma.

Ibi ntabwo Nyamutoro yabyakiriye neza kuko yahise anyarukira kuri X ,yandikira Umuyobozi Mukuru [CEO] w’iki kinyamakuru, Don Wanyama amwibutsa ko ayobora ikinyamakuru cya Leta, asaba ko bajya bashyira ubunyamwuga mu byo bakora.

Nyamutoro yagize ati: ”Don Nyama iki n’ikinyamakuru cya Leta cyakabaye gitangaza amakuru yizewe, biratangaje kubona mwitesha agaciro mukora nk’abakora ku muhanda, abanyamakuru banyu bakabaye bakora ibyiza birenze.”

Kugeza ubu nubwo urukundo rwa Nyamutoro benshi baruha intangiriro ya 2022 ubwo uyu mugore yagaragaraga ashyigikira Eddy Kenzo mu bitaramo, ariko The New Vision isa n’iyagaragaje ko bamaze imyaka 11 bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa