skol
Kigali

Umukunzi wa Jay Polly yavuze ku rupfu rwe rwamushenguye cyane

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 September 2021

Umukunzi wa Jay Polly uba i Nairobi muri Kenya,Kessy Kayonga,yatangaje ko atarabasha kwakira urupfu rw’uyu muhanzi bari bamaze imyaka 2 bari mu rukundo.

Jay Polly, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda muri muzika ya hip hop na rap yapfuye.Nkuko amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yabitangaje,uyu muraperi yahitanwe n’uburwayi mu bitaro bya Muhima.

Uyu mukobwa yabwiye BBC ati: "Ni agahinda gakomeye, n’ubu sindabyemera kereka ningera mu Rwanda nkabyibonera."

Kayonga avuga ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana kandi "twari dufitanye imishinga myinshi cyane."

Ku murage Jay Polly asize, Kayonga ati: "Umuntu wese wabashije guhura nawe no kubana nawe azamwibukira ku rukundo n’impuhwe yagiraga, kandi ni umuntu wahoraga yishimye."

Jay Polly w’imyaka 33 yari afunzwe guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, yari akiburana ategereje gusubira mu rukiko tariki 02/12 uyu mwaka.

Jay Polly azwi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka ’Akanyarirajisho’, ’Ibyo ubona’, ’Ndacyariho [ndahumeka]’, ’Deux fois deux’ n’izindi zakunzwe cyane yakoze akiri mu itsinda rya Tuff Gang.

Ku mbuga nkoranyambaga abanyarwanda benshi bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Jay Polly, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Mu kigainiro umuraperi mugenzi we Riderman yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko bigoye kwakira urupfu rw’uyu muraperi watanze byinshi kugira ngo iyi njyana ikundwe mu Rwanda.

Yagize ati "Ntabwo ari ibintu byoroshye kwakira kabisa, Imana imwakire mu bwami bwayo.Muri Hip Hop yarwanye intambara ikomeye cyane, atabarutse akiri muto, atabarutse yari agifite byinshi byo guhereza abanyarwanda byanze bikunze.”

Abajijwe icyo yabwira abaraperi bagenzi be,yagize ati”Ni ukubihanganisha kabisa nta kindi kintu umuntu yababwira dutakaje umuntu w’umusirikare cyane.

Kuva yajya muri gereza ntabwo twari twakavugana mu kuri ntabwo turabasha kubyakira.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 113 barimo Papa Cyangwe bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda...

Umuraperi Papa Cyangwe n’umuhanzikazi Ariel Wayz bari mu bantu 113 bafashwe...
10 October 2021 0

Indirimbo ya Meddy yakunzwe cyane yasibwe kuri You Tube

Indirimbo umuhanzi Meddy yafatanyije na Otile Brown wo muri Kenya "Dusuma"...
7 October 2021 0

Kidum yavuze ukuntu se yamubujije kujya ku rugamba nyuma y’urupfu rw’inshuti...

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre ukundwa na benshi mu batuye EAC kubera izina...
1 October 2021 0

Diamond Platnumz arashinjwa ibinyoma ku mutungo we avuga ko...

Umunya Tanzania Naseeb Abdul Juma,uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya...
1 October 2021 0

Umuhanzi Ykee Benda yahakanye ibyo kuza mu Rwanda gusura umukunzi...

Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiriye amakuru avuga ko Ykee Benda yaje mu...
28 September 2021 0

R. Kelly yahamwe n’icyaha mu rubanza rwo gucuruza abakoreshwa...

Umuririmbyi w’Umunyamerika R Kelly yahamwe no gukoresha nabi kuba ari...
28 September 2021 0