skol

UMUNSI P FLA ATOROKA GEREZA YA MBERE ICUNGIWE UMUTEKANO NTANINYONI IRABUTSWE

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2025

featured-image

Uyu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite inkuru nyinshi zu buzima bwabo. Ibyiza, ibibi, amarira, ibyishimo, n’ibindi byinshi. Gusa Uyu munsi reka dufungure paji dusubire inyuma mu mateka umunsi P Fla atoroka Gereza ya mbere irinzwe nta n’inyoni imurabutswe , ese byagenze gute? yabishoboye ate?
Umuraperi P fla yabaye mu bihugu byinshi bitandukanye ku migabane itandukanye ibi akenshi biterwa n’akazi yakoraga ko gucuruza ibiyobyawenge. P fla yabaye mu bihugu birimo : ububiligi , leta zunze (…)

Uyu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite inkuru nyinshi zu buzima bwabo. Ibyiza, ibibi, amarira, ibyishimo, n’ibindi byinshi. Gusa Uyu munsi reka dufungure paji dusubire inyuma mu mateka umunsi P Fla atoroka Gereza ya mbere irinzwe nta n’inyoni imurabutswe , ese byagenze gute? yabishoboye ate?

Umuraperi P fla yabaye mu bihugu byinshi bitandukanye ku migabane itandukanye ibi akenshi biterwa n’akazi yakoraga ko gucuruza ibiyobyawenge. P fla yabaye mu bihugu birimo : ububiligi , leta zunze ubumwe za amerika, NORVEGE, ubufaransa, Ubudage,Danimarike, Ubuholandi n’ibindi byinshi.

mu mwaka w’i 1998 P fla yagiye gukomereza amashuli y’isumbuye muri leta zunze ubumwe za amerika gusa ahageze bamubwirako asubira inyuma agatangirira mu mwaka wa mbere wa mashuli yisumbuye. nyuma yo kumubwirako azasubira inyuma agatangirira muwa mbere kandi ubwo yigaga mu Rwanda ku ishuli rya Groupe scolaire officiel de butare yarigaga muwa kabiri we yumvise icyo cyemezo kigoye cyane maze afata umwanzuro wo kureka ishuli. P fla agifata uwo mwanzuro byababaje cyane ababyeyi be ndetse bahita bamwirukana mu rugo ajya kwibana ahita atangira ubuzima bwe ku giti cye.

Nyuma yuko yari amaze gutandukana n’ababyeyi P FLA yahise atangira gucuruza ibiyobyawenge. Mu mwaka w’i 2000 yaje kujya mu gihugu cy’u bubiligi kubana na nyirarume Ariko baje kunaniranwa kubera akazi Pfla yakoraga ko gucuruza ibiyobyawenge.mwibyo bihe P Fla nta byangombwa byemewe yagiraga byo kuba mu bubiligi Yaje gufatwa mu mukwabo maze bamwirukana mu bubiligi ahita ajya mu buholandi. Ageze mu buholandi yakomeje akazi ko gucuruza ibiyobyawenge noneho Umunsi umwe abantu yacururizaga bamuha ibihumbi 12000$ ya madorali ya amerika ni hafi miliyoni 17 mu mafaranga y’u Rwanda, ayo mafaranga barayamuhaye ngo ajye kurangura Cocaine mu bufaransa. ubwo yari muri gariyamoshi iva mu buholandi ijya mu gihugu cy’ubufaransa abapolisi bamusabye ibyangombwa bye kuko ntabyo yagiraga azana ibyibihimbano.

nyuma yuko abo bapolisi bamufashe yaje kubaha ya mafaranga yari agiye kuranguza cocaine maze abapolisi baramubabarira gusa bahita bamusaba kuva mu bufaransa bikigenda gutyo P fla yabonye atasubira mu buholandi kuko abamutumye bari kumwica nta bisobanuro bye barikumva maze ahita afata umwanzuro wo kujya mu gihugu cya norvege. mu mwaka w’i 2003 nibwo yerekeje muri icyo gihugu cya norvege , ubwo yarimo ajya muri norvege P fla yagendeye kuri bya byangombwa byibihimbano maze polisi iramufata ihita imufunga.

ubwo yari ageze muri Gereza yahasanze umusore bari bafunganwe gusa we afite Gahunda yo gutoroka ni cyane ko we yari amenyereye uwo mujyi ndetse niyo gereza uwo musore yaje gusobanurira P fla uko yabigenza akabasha gutoroka. P fla yaje kwirwaza amenyo bamujyana kwa muganga wa Gereza yambaye amapingu arinzwe naba polisi bane. Hanyuma bageze kwa muganga bamukuramo amapingu maze arinjira. wa musore bari bafunganywe yari yamubwiyeko iyo ugeze kwa muganga abapolisi basigara hanze ku muryango hanyuma wowe ukinjira wageramo imbere kwa dogiteri ugakoresha uko ushoboye maze ukajya mu bwiherero. Hanyuma iyo ubashije kugera mu bwiherero harimo akadirishya uragafungura ukagacamo ugasimbuka ugahita ugwa mu gahanda kari mu Mujyi wa Oslo uko niko P Fla yabikoze maze neza neza acika gereza irinzwe 100% ntan’inyoni imurabutswe.

Ageze hanze hari umubyeyi bari bafitanye isano wabaga muri norvege p fla yahise amuvugisha maze aba ariho ajya kuba. abasha kwiyondora asubira mu buzima busanzwe. ibintu byaje no kugenda neza P fla abona ibyangombwa byemewe byo gutura muri norvege atihisha inzego z’umutekano. nubwo yari abayeho atihishahisha kubera ibyangombwa gusa n’ubundi p fla yarakiri wa wundi kuko yaragikora akazi ko gucuruza ibiyobyawenge agahora mu manza zurudaca yitaba inkiko. Umunsi umwe polisi yaje kumufata maze afungwa amezi 6 azira gucuruza ibiyobyawenge. Yitabye urukiko yasabye ko yasubizwa i wabo mu gihugu avukamo akava muri norvege. Urukiko rwarabyemeye maze mu mwaka w’i 2006 P fla yurira indege arikumwe naba polisi babiri babanya norvege bamugeza i kanombe ku kibuga cy’indege yakirwa na Mushiki we. Kuva ubwo kugeza ubu akaba atuye mu Rwanda.

iyi ni imwe mu nkuru z’ubuzima bwe avugako zamwigishije byinshi ndetse zikamufasha kuvamo umugabo uhamye kuko nkuko abyivugira ati ibitendo byose ni amasomo.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa