Umunyarwandakazi Gloria Bugie yitotombeye abategura ‘Zzina Awards’
Yanditswe: Friday 14, Feb 2025

Nyuma yo kwimwa igihembo na kimwe muri bitatu yahataniraga muri ’Zzina Awards’, Gloria Buggie yifatiye ku gahanga abategura ibi bihembo bigenerwa abahanzi baba bakoze cyane buri mwaka muri Uganda.
Uyu mukobwa ahamya ko atagikeneye ibihembo by’umuziki bitangirwa muri Uganda, akemeza ko umuziki we uzivugira kurusha uko wavugirwa n’ibihembo yahawe.
Aya magambo yuzuye uburakari, Gloria Bugie yayagarutseho nyuma yo kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya ’Zzina Awards’ bitegurwa na ’Galaxy TV’ yo muri Uganda, agataha amaramasa.
Uyu mukobwa utahiriwe muri Zzina Awards yari ahatanye mu byiciro bitatu birimo icya ‘Best contemporary urban song’ ku bw’indirimbo ye ‘Nyash’, icya ‘Best Afrobeat song’ ku bw’indirimbo ye ‘See me’.
Yari ahatanye kandi mu cyiciro cy’abahanzi bashya bari kwitwara neza muri Uganda, ‘Breakthrough artist’.
Gloria Bugie ni umwe mu bahanzikazi bashya ariko bagezweho muri Uganda. Ni Umunyarwandakazi wanatangiriye umuziki i Kigali nubwo bitamuhiriye, agahita ajya gushakishiriza muri Uganda.
Uretse kuba ari umuhanzikazi ugezweho, Gloria Bugie asanzwe akunze kuvugwaho muri Uganda kubera imyambarire ye idakunze kuvugwaho rumwe cyane ko akunze kugaragara mu ruhame yambaye imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we.
Mu minsi ishize bwo uyu mukobwa yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *