Umuraperi AKA wari mu beza muri Afurika yarasiwe ku muhanda arapfa
Yanditswe: Saturday 11, Feb 2023
Polisi yo muri Durban muri Afurika y’Epfo yemeje ko umuraperi Kiernan Jarryd Forbes ‘AKA’ yarasiwe ku muhanda ubwo yari agiye gukorera igitaramo mu kabyiniro kamwe ko muri uwo mujyi kitwa YUGO,mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye.
Uyu muraperi yapfanye n’uwo bikekwa ko ari inshuti ye bari kumwe mu gihe umurinzi wayo yakomerekejwe.
Ntabwo Polisi iratangaza byinshi ku rupfu rwa AKA gusa umwe mu bapolisi utashatse kumenyekana yemeje ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Biravugwa (…)

Biravugwa ko uyu AKA yari ahagaze hanze ya Wish Restaurant ubwo yaraswaga n’abagizi ba nabi bari mu modoka.
Imodoka 2 zitaramenyekana biravugwa ko arizo zarashe ahagana saa yine z’ijoro kuri uyu wa Gatanu.
Garrith Jamieson,umuvugizi wa ALS Paramedics yavuze ko umuhanda wa Florida uyu muraperi yarasiweho wahise ufungwa nyuma y’uku kurasa ndetse abantu babiri bahasize ubuzima.
Uyu muraperi ngo yarashwe amasasu 6 ahita agwa aho.
Ati mu bapfuye harimo umuraperi w’icyamamare.Umuntu wa kabiri warashwe ntabwo aramenyekana imyirondoro.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rw’uyu muraperi bugira buti "N’agahinda kenshi twamenye urupfu rw’umwana wacu dukunda kandi tuboneyeho kubamenyesha ko yapfuye mu ijoro ryo kuwa 10 Gashyantare 2023.Dutegereje andi makuru arambuye ya Polisi ya Durban."
AKA wari ufite imyaka 35,yamenyekanye mu ndirimbo nka "Make me Sing" yakoranye na Diamond Platnumz,Fela in Versace,Lemons,Prada,All eyes on me n’izindi.
Yatangiye kuririmba muri 2011 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere,Victory Lap,yari kuri album ye ya mbere Altar Ego.
Yatwaye ibihembo byinshi birimo icya Best Male Artist Award muri SA Music Awards muri 2012.
Yanashyizwe mu bahatanira ibihembo bikomeye bya BET awards inshuro ebyiri.
AKA yakundanye na DJ Zinhle, muri 2015 tbabyarana umukobwa bise Kairo.
Benshi mu bakurikirana umuziki bavuze ko AKA ariwe muraperi mwiza kurusha abandi muri Afurika y’Epfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *