skol
fortebet

Umuraperi Fireman yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagize umwere Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman wari ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho umugororwa w’i Iwawa.
Fireman yaregwaga muri dosiye irimo abantu 11 barimo abasirikare, abayobozi n’abo bagorerwaga hamwe Iwawa ari naho icyaha yari akurikiranyweho cyakorewe.
Uyu muhanzi yagizwe umwere nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye imyaka itatu muri Gashyantare 2021 ariko uwo mwanzuro ahita (...)

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagize umwere Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman wari ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho umugororwa w’i Iwawa.

Fireman yaregwaga muri dosiye irimo abantu 11 barimo abasirikare, abayobozi n’abo bagorerwaga hamwe Iwawa ari naho icyaha yari akurikiranyweho cyakorewe.

Uyu muhanzi yagizwe umwere nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye imyaka itatu muri Gashyantare 2021 ariko uwo mwanzuro ahita awujuririra.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatesheje agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwagaragaje ko abaregwa bahawe ibihano bito.

Nyuma yo guha agaciro ubujurire bw’abaregwa bari bagaragaje ko batumva impamvu bahamijwe ibyaha hirengagijwe ibimenyetso bagaragaje, rwemeje ko abarimo Fireman bagizwe abere ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho umugororwa w’i Iwawa.

Ibi bivuze ko uyu muraperi yagizwe umwere, ndetse Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukaba rwahise rutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu. Rwavuze ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite, rutegeka ko we na bagenzi be bagizwe umwere ariko igihano cy’umwe kigumishwaho kuko atajuriye.

Fireman wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gangz, yajyanywe ku Kirwa cya i Iwawa muri Nzeri 2018, nyuma y’umwaka muri Nzeri 2019 ni bwo yavuyeyo nyuma y’umwaka agororwa.

Amaze amezi abiri avuye i Iwawa, mu Ugushyingo 2019 yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kuba hari abagororwa babiri yakubitiye i Iwawa akabakomeretsa.

Urukiko rwa Gisirikare rwaje kumurekura by’agateganyo muri Gashyantare 2020, icyakora iperereza rirakomeza.

Mu Ugushyingo 2020 rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itatu azira gukubita no gukomeretsa umwe mu bagororerwaga i Iwawa.

Nyuma Fireman yaje kujuririra Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ahamya ko yarenganye, asaba kugirwa umwere.

Icyo gihe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwajuriye bugaragaza ko uyu kimwe na bagenzi be bahawe igihano gito cyane kandi batagikwiye.

Muri ubu bujurire Fireman yasabaga kugirwa umwere, naho Ubushinjacyaha bukamusabira gufungwa imyaka 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa