skol
fortebet

Umuraperi Generous 44 wari warabuze amaze umwaka Iwawa

Yanditswe: Saturday 27, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Manzi Patrick wamamaye nka Generous 44 mu ndirimbo zirimo nka Ntabirenze, Sober n’izindi, amaze igihe kigera ku mwaka ari kugororerwa i Wawa.

Sponsored Ad

Uyu musore wavukiye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, avuga ko yagiye mu kigo cy’igororero (i Wawa) bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge birimo itabi n’ibindi.

Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru kiravuga ko uyu musore yagize ati" Naje hano mu kigo ngororamuco cy’i Wawa bitewe n’imigenzereze itari ihwitse yo gukoresha amatabi, bituma nisanga aha kugira ngo ngororwe nk’abandi".

Generous 44 avuga ko mu gihe kingana n’umwaka agiye kumara i Wawa, yahigiye ibintu bitandukanye bizakomeza kumufasha mu buzima bwe buri imbere.

Agira ati" Ngiye gusoza amasomo yanjy e hano, nize ubudozi ndetse nahuye n’abaganga mu by’imitekerereze banganiriza uburyo nagakwiye kwitwara n’uburyo nareka ibyo biyobyabwenge kuko ntaho byangenza, mu by’ukuri byari bingeze ahantu habi".

Generous 44 avuga ko mu gukoresha ibiyobyabwenge,ari akibasha guhura n’abantu ngo baganire kuko buriya umuntu uhora abikoresha usanga ahora yihisha atajya agira imbaraga zo guhura n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa