skol
fortebet

Umuraperi Navio yatangaje urutonde rw’abahanzikazi bo muri Uganda agirira Irari

Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Daniel Kigozi uzwi cyane nka Navio ari mu bahanzi bafite amazna aremereye mu ruganda rw’umuziki muri Uganda, uyu muraperi ubizi udashakisha ubu uyu ni umwaka wa 25 Navio ari mu muziki kandi akaba akiri umuhanzi w’ishyiga ry’inyuma mu bijyanye na Rap mu gihugu cya Uganda.

Sponsored Ad

Ku munsi wejo ubwo yagiranaga ikiganiro kuri TikTok n’umuhanzi mugenzi we akaba n’umuririmbyi mu itsinda rya B2C witwa Bruno K, Navio yaje kubazwa abahanzikazi yaba agirira irari cyangwa se abo yigeze kurigirira mu gihugu cya Uganda. Uyu muraperi mu gusubiza iki kibazo yavuze ko Cindy Sanyu yayobora urwo rutonde kuko imyaka myinshi ishize yariwe muhanzikazi agirira irari.

Navio yagize ati “Cindy yariwe muhanzikazi nagiriraga irari cyane ndetse mu gihe cy’imyaka myinshi pe , nyuma yaho yari Sheebah Karungi, nyuma ye Spice Diana, Juliana Kanyomozi, Lydia Jazmine ndetse na Rema Namakula kubera uburyo aseka neza”

N’ubwo aba ari abahanzikazi bakurura cyane uyu muraperi Navio, ariko ni umugabo wubatse kandi urugo rwe rukaba rukomeye aho nta byacitse cyangwa amakimbirane arangwa mu rugo rwe nkuko mu ngo z’ibindi byamamare biba bimeze, Navio ni umugabo wubatse aho afite umugore Matilda Nassimbwa n’abana batatu.

AMAFOTO YABO BAHANZIKAZI

LYDIA JAZMINE SPICE DIANA CINDY SANYU JULIANA KANYOMOZI REMA NAMAKULA SHEEBAH KARUNGI

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa