skol

Umuraperi Nelly yafunzwe

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2024

featured-image

Umuraperi Cornell Iral Haynes II wamamaye nka Nelly yafunzwe azira gufatanwa ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi yafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024. Yafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa “Ecstasy Pills” no kuba yari atwaye imodoka idafite ubwishingizi.

Nelly yafungiwe muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko nyuma aza gufungurwa hashize akanya gato.

Uyu muhanzi ntabwo yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Byaherukaga umwaka ushize ubwo byavugwaga ko we na Ashanti bitegura kwibaruka nyuma y’amezi make bari bamaze bagaragaje ko bamaze kongera gusubirana nyuma y’imyaka icumi batandukanye.

Icyo gihe, ikinyamakuru US Weekly cyatangaje ko cyakuye amakuru mu nshuti za hafi z’uyu mugore w’imyaka 43 n’umukunzi we wa 49, agaragaza bagiye kwibaruka umwana gusa n’uyu munsi ntabwo baramubyara.

Uyu azaba ari umwana wa mbere wa Ashanti mu gihe Nelly we asanzwe afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 30 witwa Chanelle Haynes ndetse n’umuhungu Cornell Haynes III wa’imyaka 25 yabyaranye na Channetta Valentine bahoze bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa