Umuraperi P Fla yahishuye abaraperi batanu yakuze afatiraho urugero ku isi.
Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

Capital P The Great, Mana y’I Rwanda , P FLA, The Dictator n’andi mazina menshi niko yiyita ndetse we ahamyako kuba akiri mu ruganda rw’umuziki nyarwanda ubwo ntakibazo gihari kuko ari Imana ya Rap y’Ikinyarwanda. Uyu muraperi yinjiye mu muziki nyarwanda mu mwaka w’i2006 ndetse kuva icyo gihe kugera ubu nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwe mu njyana ya Rap.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umuyoboro wa youtube witwa Zapclub uyu muhanzi yabajijwe abaraperi afata nk’abibihe byose kuri we , mbega (...)
Capital P The Great, Mana y’I Rwanda , P FLA, The Dictator n’andi mazina menshi niko yiyita ndetse we ahamyako kuba akiri mu ruganda rw’umuziki nyarwanda ubwo ntakibazo gihari kuko ari Imana ya Rap y’Ikinyarwanda. Uyu muraperi yinjiye mu muziki nyarwanda mu mwaka w’i2006 ndetse kuva icyo gihe kugera ubu nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwe mu njyana ya Rap.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umuyoboro wa youtube witwa Zapclub uyu muhanzi yabajijwe abaraperi afata nk’abibihe byose kuri we , mbega bamwe yakuze akunda ndetse yafatiragaho urugero. Mu gusubiza iki kibazo P fla yavuzeko umuraperi wa mbere yakuze akunda ari Tupac Shakur uyu afatwa na benshi nk’umwami wa Rap ku isi hose nubwo yitabye Imana urwamarabira ariko nuyu munsi ibihangano yasize biracyumvwa na benshi , umuraperi wa kabiri P Fla yakuze akunda ibihangano bye cyane yavuzeko ari The Notorious B.I.G Uyu ni umuraperi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Newyork ahazwi cyane East Coast muri Hiphop uyu muraperi nawe yitabye Imana yishwe arashwe mu mwaka w’i1997 gusa nuyu munsi indirimbo yasize abakunda Rap bazumva buri munsi, umuraperi wa gatatu P Fla yakuze afatiraho urugero yitwa Nas cyangwa se God’s Son uyu nawe ni umwe mu baraperi bakungahaye ku bigwi bihambaye mu njyana ya Rap uyu muraperi akundirwa uburyo inyandiko ze ziba zuje ubumenyi bwinshi ndetse akaba azi kujyana n’umudiho neza cyane. Umuraperi wa Kane P Fla yakuze yiyumvamo cyane yitwa Jay z uyu usibye kuba ari umuraperi aza no ku rutonde rwa bahanzi bakize kurenza abandi ku isi hose. Jay z uzwi cyane nka Jigga , Hov, El Presidente n’andi menshi ari mu baraperi bafite amazina aremereye cyane muri Rap ku rwego mpuzamahanga. Umuraperi wa gatanu P Fla yakuze akunda yitwa Jadakiss uyu ni umwe mu baraperi ba banyabigwi ndetse bubatse amazina yabo mu ruhando rwa Rap ku isi hose.
P Fla avugako yakuze akunda Rap yo mu gice cy’Iburasirazuba ahazwi cyane nka East Coast , akomeza avugako muri aka gace haturuka abaraperi bazi kwandika imirongo yuje ubwenge ndetse ko baba bazi icyo Rap aricyo.
TUPAC SHAKUR
THE NOTORIOUS B.I.G
NAS
JAY Z
JADAKISS
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *