skol
fortebet

Umuraperi Rick Ross yavuze ku rukundo rwe na Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz

Yanditswe: Wednesday 15, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’Umunyamerika,William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross,yavuze ko aziranye na Hamisa Mobetto,ikizungerezi cyo muri Tanzania cyakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz bakanabyarana umwana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Rick Ross yagiranye na Omary Tambwe,uzwi nka Lil Ommy, yemeje ko ari hafi ya Mobetto ariko avuga ko ari we wenyine [Mobeto] ugomba gusubiza ikibazo kijyanye n’imiterere y’umubano wabo bombi.

Yakomeje avuga ko ateganya gufasha Madamu Mobetto kugera ku nzozi ze zose, kuko ari rwiyemezamirimo mwiza gusa ntiyigeze avuga ku bucuruzi bagiye gukorana.

Ati: “Mvugishije ukuri,dufitanye umubano, ariko nzamureka asobanure imiterere y’umubano dusangiye.Ndashaka kugufasha kugira ngo muzagirane ikiganiro.

"Ni umuntu mwiza cyane, ufite roho nziza kandi ni rwiyemezamirimo ukomeye.Ndashaka kumufasha kugera ku rundi rwego kuko akora akazi gakomeye kandi ndamwishimiye.

Ati: "Hariho ibindi bintu byinshi, ariko muri rusange ndashaka kubona atsinda".

Hamisa Mobetto amaze kumva amarangamutima ya Rick Ross kuri we, yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo amushimire kandi anizeza ko azahuza na Rick Ross vuba bishoboka.

Ati "Oooh Ndishimye byukuri ..... Urakoze ???? @ richforever Ndagushimira Urukundo ??, Tuzabonane vuba. "

Rick Ross n’umuherwe kuko abarirwa akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari muri raporo ya 2021 ndetse niwe nyiri inzu ya Maybach Music,itunganyirizwamo umuziki muri USA ndetse n’in’icyamamare mu njyana ya Rap.


Hamisa Mobetto agiye gufashwa na Rick Ross kugera ku nzozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa