Umuraperi ukomeye P. Diddy yahakanye ibyaha byose by’ihohotera, asaba kurekurwa
Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2024
Icyamamare muri Hip-Hop kimaze iminsi mu bibazo, Sean Love Combs, ubwo yitabaga urukiko rw’i Manhattan ku wa Kabiri, yahakanye ibyaha ashinjwa birimo ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreraga abagore n’abagabo, ategekwa kuguma mu buroko mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rutangirira mu mizi.
Ku mugoroba wo ku wa mbere, Combs, 54, nibwo yatawe muri yombi i Manhattan muri New York City, aho ashinjwa ibyaha bitatu birimo ihohotera yakoreraga abagore n’abagabo, kubanywesha ibiyobyabwenge ndetse no kubashyiraho iterabwoba n’urugomo yabakoreraga.
Uyu mugabo yagaragaye mu rukiko ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri ndetse bamwe mu bo mu muryango we barimo abana be batatu, Justin Dior Combs, Quincy Brown na King Combs bari mu cyumba cy’urukiko baje gushyigikira umubyeyi wabo.
Umwunganizi wa P. Diddy yasabye umucamanza Robyn Tarnofsky kwemerera umukiliya we kurekurwa by’agateganyo.
Nyuma y’iburanisha ku kurekurwa P. Diddy atanze ingwate ubushinjacyaha bwagaragaje impungenge zirimo ko ashobora gukoresha ubushobozi afite akaba yagura abatangabuhamya.
Umucamanza Tarnofsky yahakanye ibyo gutanga ingwate kugira ngo arekurwe, agaragaza ko afite impungenge ku bw’imbaraga asanzwe afite akaba yanazikoresha nabi akagira abo ashyiraho agahato kugira ibyo bemera.
Yavuze kandi impungenge afite ziterwa no kuba P. Diddy agira n’imyifatire idahwitse harimo kuba akunda kurakara, urugomo no kunywa ibiyobyabwenge.
Combs, wari wambaye umupira w’umukara, ipantalo ya siporo yijimye n’inkweto za siporo, ntiyigeze agaragaza kugira icyo avuga ku cyemezo cyo gukomeza gufungwa ry’agateganyo cyasabwe n’umucamanza, gusa ariko umwunganizi we, Marc Agnifilo, yavuze ko bagomba kukijurira.
Damian Williams umushinjacyaha wo mu gace ka Southern District of New York, yavuze ko nubwo Combs ari we muntu wenyine uregwa kuri iyi dosiye, ariko kugeza ubu iperereza rigikomeje.
Inyandiko y’ibirego ivuga ko mu myaka ibarirwa muri za mirongo P. Diddy, yakoreye ihohotera, iterabwoba ndetse no guhatira abagore gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu babaga bari kumwe na we.
P. Diddy kandi ashinjwa gushinga no kuyobora ikigo cyiswe icy’ubugizi bwa nabi kigakora ibikorwa byo gucuruza abakobwa, kubakoresha imirimo y’agahato, ruswa ndetse no kubangamira inzego z’ubutabera.
Inyandiko y’ibirego kandi ivuga ko uyu mugabo w’icyamamare yagiye akorera abagore ibindi bikorwa byo kubahohotera ababwira amagambo abatesha agaciro, kubakubita, kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi bitandukanye.
Umushinjacyaha, Williams yavuze ko abagore bagiye bakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa, bacuruzwaga ndetse bagakoreswha ku gahato mibonano mpuzabitsina n’abagabo ndetse kandi ibyo bikorwa byose P. Diddy yabaga ahari ndetse ngo hari n’ibyo yabaga afata amashusho.
Ibibazo bigejeje P. Diddy kuri uru rwego, byatangiye mu Ugushyingo 2023, ubwo Cassie Ventura bahoze bakundana yatangaga ikirego mu rukiko ku byaha by’ihohoterwa yakorewe.
Abandi bagore batandukanye bagiye baboneraho gutanga ibirego muri icyo cyumweru bamushinja kubakubita no kubahohotera bishingiye ku gitsina ndetse barimo umwe wavuze ko P. Diddy yamunize kugeza abuze umwuka agahwera.
Gusa P. Diddy yahakanye ibyo yarezwe byose ndetse akavuga ko bigamiije kumuharabika no kwishakira indonke.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *