skol
fortebet

Umwana wa Rihanna na A$AP Rocky yavutse ahita aca agahigo mu bandi babyawe n’abahanzi

Yanditswe: Saturday 21, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa kane, Rihanna n’umukunzi we A $ AP Rocky bakiriye umwana wabo wa mbere mu cyumweru gishize.
Uyu mwana w’umuhungu hataramenyekana izina yiswe,yahise ashyirwa ku mwanya wa mbere mu bana bafite ababyeyi b’abahanzi batunze akayabo kuko baramutse bamuraze ayo batunze yose yaba afite konti ibyibushye y’arenga miliyari y’amapawundi.
Rihanna w’imyaka 34 atunze akayabo ka miliyari 1,2 z’amadolari mu gihe A$AP w’imyaka 33 atunze miliyoni 7.5 z’amadolari.
Uyu mwaka wavuzwemo inkuru zo kubyara (...)

Uyu mwaka wavuzwemo inkuru zo kubyara kw’ibyamamare byo muri Hollywood, aho Kylie Jenner w’imyaka 24, (utunze £ 749m) yibarutse umwana we wa kabiri - witwa Wolf -yabyaranye n’umukunzi we Travis Scott w’imyaka 31, (utunze£ 41.5m) hmu mezi amezi atatu ashize. Bafitanye kandi Stormi w’imyaka ine.

Nk’uko Buzz Bingo ibitangaza ngo Kim Kardashian (utunze miliyari £ 1.3) n’uwahoze ari umugabo we Kanye West (utunze £ 1.3) bari ku mwanya wa kabiri na miliyari 2.6 z’amapound hagati yabo zigomba gusangizwa North w’imyaka 8, Saint, 6, Chicago,4 na Psalm, 3.

Beyoncé (utunze £ 378m) na Jay-Z (utunze£ 984m) baza ku mwanya wa gatatu, kuko bombi batunze miliyari 1,3 hagati yabo,yagabanwa abana babo batatu - Blue Ivy, 10, n’impanga z’imyaka ine Sir na Rumi - buri wese yatwara £ 433m buri umwe.

Inkuru ya TMZ ivuga ko Rihanna yibarutse umwana we ku ya 13 Gicurasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa