skol

Umwe mu bashinja Diddy yatahuweho kubeshya

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2024

featured-image

Thalia Graves uheruka kujyana Diddy mu rukiko rwa New York, amushinja we n’uwahoze amurindira umutekano witwa Joseph Sherman, kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina; yatahuweho guhimba ibinyoma ashaka amafaranga.

TMZ yatangaje ko uyu mugore yabonye ubutumwa bwe yinginga uwahoze ari umukunzi we amusaba ko yazamufasha kwemeza ko koko ibyo ashinja Diddy byamubayeho.

Muri ubu butumwa kandi bigaragara ko uyu mugore yandikiye umukunzi we mu Ugushyingo umwaka ushize, afite umugambi wo kujyana Diddy mu nkiko ngo kuko ‘ari umwe mu bakire’.

Uyu mugore yabwiraga uwo mugabo wahoze akundana nawe ko azamuha miliyoni 3$, naramuka yemeye kuzamuvuganira mu rukiko.

TMZ itangaza ko uyu mugabo yayibwiye ko nyuma yo kumva ibi, yahise akumira ahantu hose uyu mugore yabasha kumwandikira yaba kuri telefone ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Ndetse, agaragaza ko ibi uyu mugore yakoze ari ukugerageza kumwoshyoshya amuha ruswa.

Ubu butumwa iki kinyamakuru cyabonye kandi ngo n’abunganira Diddy nabo babuteye imboni.

Thalia Graves yari aherutse kujya mu rukiko avuga ko yahohotewe na Diddy. Ndetse nyuma yabyemeje mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kugeza ikirego cye mu rukiko. Yemezaga ko yahohotewe mu 2001 ubwo yari afite imyaka 25, ndetse hagafatwa amashusho aba bagabo bamusambanya ku gahato.

Mu mpapuro z’inkiko agaragaza ko igihe yahohotewe yakundanaga n’umwe mu bakozi ba Diddy, uyu mugabo agategeka uwo mukozi we ko abwira uwo mugore ko bahura. Icyo gihe bahuye Diddy ari kumwe na Joseph Sherman bonyine, ubundi baza kumusindisha ata ubwenge.

Graves wari ufite ikiniga cyinshi imbere y’itangazamakuru ndetse wageze n’aho asuka amarira, avuga ko yakangutse asanga Diddy na Sherman bamusambanyije ku ngufu.

Yavuze ko ibi bintu byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, ndetse agashaka kwiyahura ariko akaza kubona ubuvuzi bugendanye n’abafite indwara zo mu mutwe zaturutse kuri uku gufatwa ku ngufu.

Yavugaga ko yatinye kubivuga kuko Diddy na Sherman bari gukoresha ububasha bari bafite bakamwangiriza ubuzima. Ngo igisebe cyongeye kuba kibisi mu 2023, ubwo yamenyaga ko Diddy na Sherman bamufashe amashusho bari kumufata ku ngufu.

Aya mashusho icyo gihe batangiye kuyereka abantu benshi mu rwego rwo kumutesha agaciro we n’umukunzi we, avuga ko kujya hanze kw’aya mashusho kwatumye yongera gutekereza kwiyahura.

Diddy yafunzwe tariki 16 Nzeri. Uyu mugabo w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’imfungwa zigomba gucungirwa hafi mu gihe agifunze by’agateganyo ngo ataziyamburira ubuzima muri gereza n’ubwo abamwunganira bavuga ko nta kibazo afite cyatuma abikora.

Uyu muhanzi ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Ubwo aheruka mu rukiko yashakaga gutanga ingwate ya miliyoni 50$ akaburanira hanze ariko ntibyakunda, urukiko rumubera ibamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa