UNESCO yahaye umugisha Intore z’u Rwanda zishyirwa mu murage ndangamuco udafatika ku Isi
Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2024

Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Ni icyemezo cyafatiwe mu Nteko rusange ya 19 y’Akanama gashinzwe kubungabunga umurage udafatika irimo kubera mu gihugu cya Paraguay.
Uretse Intore zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi harimo ibindi bikorwa n’imico y’ibihugu bitandukanye yashyizwe kuri urwo rutonde nk’uburyo bw’ubworozi bw’amafi bwifashishwa muri Korea, umuco wo gushushanya muri Serbia, gutunganya indabo za rose byamamaye muri Arabia Saoudite n’uburyo bwo gukora isabune muri Palestine.
Hari kandi Wosana, umuco gakondo w’abo mu gace ka Bakalanga muri Botswana, imbyino yo muri Indonesia izwi nka ‘Reog Ponorogo performing Art’ umuziki wo muri Paraguay uzwi nka Guarania n’ibindi bitandukanye.
Bibaye nyuma y’umwaka Ishami w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ritangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata zashyizwe mu murage w’Isi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *