Urashaka ko Umugore wanjye anyica? Gen. Muhoozi yateye utwatsi urukundo rwe na Miss Mutesi Jolly
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Gen. Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko nta gahunda afite yo kuba yajya mu rukundo na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly. Ibi uyu mugaba mukuru w’ingabo za Uganda yabigarutseho mu butumwa yasangije abamukurikirana ku rukuta rwe rwa X.
Ibi byaturutse k’uwitwa Married Reverand wamwandikiye ubutumwa ku munsi wejo tariki ya 1 Gicurasi amusaba kuba yazaza mu Rwanda maze agatwara umugeni we Mutesi Jolly maze akamubera umugore we wa kabiri, yagize ati “Muhoozi uzaze utware umugeni wawe (Mutesi Jolly) akubere second wife (Umugore wa kabiri).
Mu gusubiza ikifuzo cyuyu musore Gen. Muhoozi Kainerugaba yagize ati “ Urashaka ko Charlotte anyica?” ni igisubizo cyatumye benshi ku rubuga rwa X bagira icyo bakivugaho aho bamwe bavuze ko Charlotte ntawamusimbura ari we baberanye abandi mu gutebya bati usibye nyokorome wawe ndetse na Papa wawe burya utinya umufasha wawe? N’ibindi bitecyerezo byinshi.
Si inshuro ya mbere aba bombi bisanze mu nkuru imwe kuko mu mwaka w’i2022 abinyujije ku rukuta rwe rwa X Gen. Muhoozi yatangaje ko mu birori by’isabukuru ye ya mavuko y’imyaka 48 nyampinga w’uRwanda 2016 Mutesi Jolly azaba ahari, gusa nyuma y’iminsi ibiri atangaje ibyo, Nyampinga Mutesi Jolly yaje gutangaza ko atazabasha kuboneka mu birori by’isabukuru ya mavuko ya Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Gen. Muhoozi Kainerugaba yarushinze n’umufasha we Charlotte Nankunda Kutesa mu mwaka w’i 1999 , Imana yahaye umugisha urukundo ndetse n’urugo rwabo aho bafitanye abana bane aribo : Kenshuro,Namisi Rodney,Ruhamya ndetse na Ihunde.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *