skol
fortebet

Urukundo rwatumye Ykee Benda aza i Kigali kureba umunyarwandakazi yihebeye

Yanditswe: Monday 27, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Uganda Ykee Benda biravugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize yaje i Kigali kureba umukobwa basigaye bakundana witwa Akayesu Sharon uzwi nka Shazz.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo byavuzwe ko uyu muhanzi ukomeye wakoze indirimbo zakunzwe nka Munakampala,Farmer na Superman ari mu rukundo na Shazz umaze iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ykee Benda nawe yemeje ko akunda uyu mwari w’umunyarwandakazi ndetse ntibahwema kubyerekana biciye mu mafoto bacisha kuri Instagram.

Amakuru dukesha ikinyamakuruHOSE aravuga ko Ykee Benda yaje mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize nta kindi kimuzanye kitari ukureba uyu mukobwa.

Ku wa Gatanu Ykee Benda na Shazz ngo basohokeye muri hoteli yitwa Kaizen iri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Ni ku nshuro ya mbere bari babonanye amaso ku maso kuva batangira gukundana.

Sharon uri mu rukundo na Ykee Benda yatangiye kwamamara ubwo yavugwaga mu rubanza rwarezwemo Davis D, Kevin Kade n’umufotozi witwa Thierry.

Bashinjwaga kumusambanya kandi ataruzuza imyaka y’ubukure. Baje kugirwa abere bararekurwa.

Yongeye kugarukwaho nanone ubwo yararaga aganira na Kwizera Olivier ku mbuga nkoranyambaga nyamara uyu mukinnyi yari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi birangira bamusezereye.

Ykee Benda, we amaze iminsi ari kwamamaza album nshya ‘Karabo’ aheruka gusohora.

Ni album uyu muhanzi yakoze ahanze amaso no ku bakunzi b’umuziki w’u Rwanda, kuko hariho indirimbo ebyiri yakoranye n’abahanzi Yvan Buravan na Uncle Austin.


Akayesu Sharon watwaye umutima Ykee Benda

Ibitekerezo

  • Hahahahaaaaaaaaaa wkbenda nawe agiye kuri list y" imyaku. uwomwana atera umwaku, akaba n’umukobwa wa RIB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa