skol
fortebet

Urupfu rwa Buravan rwashegeshe EAC yose-Abanyapolitiki bananiwe kwihangana

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi ku izina rya Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza indwara ya Kanseri y’Urwagashya ari nayo yamuhitanye.
Ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda n’abanyamahanga b’ingeri zose bakomeje kwandika ubutumwa bugaragaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu muhanzi wari muto ariko wari umaze kubaka izina muri muzika.
Abanya politiki yaba abo mu Rwanda no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi ku izina rya Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza indwara ya Kanseri y’Urwagashya ari nayo yamuhitanye.

Ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda n’abanyamahanga b’ingeri zose bakomeje kwandika ubutumwa bugaragaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu muhanzi wari muto ariko wari umaze kubaka izina muri muzika.

Abanya politiki yaba abo mu Rwanda no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abahanzi bagenzi be.

Mu banditse ubutumwa harimo Madamume Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, wagaragaje agahinda yatewe no kubura Buravan.

Yanditse kuri Twitter ati “Mbabajwe cyane n’igihombo gikomeye cyo kubura umuhanzi wari ufite impano cyane Yvan Buravan ! Ku myaka 27… inzira y’ubuzima nta we umenya ibyayo! Ndazirikana impanu (souvenir) yok u mugoroba w’Igifaransa mu kwezi kwa Gatanu gushize i Kigali. Ruhukira mu mahoro muvandimwe nakundaga!”

Ministiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju, yagize ati "Ruhukira mu mahoro iteka Buravan. Mfura y’i Rwanda".

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’I burasirazuba Martin Ngoga we wagize ati "Ruhukira mu mahoro Buravan. Impano ikomeye igiye vuba, Ibikorwa byawe bizahora biratwa".

Ku rubuga rwa Twitter, Willy Nyamitwe uhagarariye Uburundi mu gihugu cya Etiyopiya nawe yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa Buravan yihanganisha abandi bahanzi bagenzi be bo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba.

Yagize ati "Mbabajwe cyane no kumenya urupfu rwa Yvan Buravan umwe mu bahanzi bakomeye bo muri #Rwanda uzakumburwa rwose. Umutima wanjye uri kumwe n’abahanzi bose bo muri afrika y’Iburasirazuba muri iki gihe cy’umubabaro."

Yvan Buravan ni umuhanzi wakoraga indirimbo zikunzwe zirimo izaciye ibintu nka Malaika,Supernatural,Oya,Garagaza,Si Belle,With you.Iyo yari aheruka gushyira hanze n’iyitwa Big time.

Yvan Buravan yatangiye kumenyekana cyane muri muzika mu mwaka wa 2015. Mu 2018 yegukanye igihembo gikomeye gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, buri mwaka ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muco UNESCO.

Ibitekerezo

  • Ntabwo MUSHIKI WABO ARI UMUNYAMABANGA WA CHOGAM,NI UWA FRANCOPHONIE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa