skol
fortebet

Wayimenye nk’indirimbo y’Igikombe Cyisi ariko yari indirimbo yo kuvugira imbabare, Sobanukirwa Byinshi ku ndirimbo Wavin Flag ya K’Naan

Yanditswe: Tuesday 03, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zizwi cyane zahimbiwe igikombe cyisi ndetse abantu benshi baziko ariyo ndirimbo yemewe y’igikombe cyisi cyabereye muri Afurika Yepfo mu 2010, gusa mu byukuri iyi ndirimbo intego yayo ya mbere ntabwo yari iyo kuririmbirwa igikombe cyisi.

Sponsored Ad

AMATEKA Y’IBANZE YIYI NDIRIMBO

Indirimbo Wavin Flag ubundi mu busanzwe ni indirimbo y’umuraperi w’umunya Somalia ariko uba mu gihugu cya Canada akaba yitwa K’naan, iyi ndirimbo Wavin Flag yayisohoye bwa mbere mu mwaka w’i 2009 gusa amajwi yayo yari yarafashwe muri 2008 iyi ndirimbo isohoka ikaba yari kuri Album ye ya kabiri yise Troubadour ikaba ari album yasohoye mu 2009.

Ubwo yasohoraga iyo ndirimbo icyo gihe yari indirimbo irimo amagambo yihumure ku baturage bari baravanywe mu byabo n’intambara yaberaga mu gihugu cye cya Somalia, muri iyi ndirimbo yarabahumurizaga ababwira ko igihe kizagera amahoro akagaruka Iwabo , nyuma yuko iyi ndirimbo isohotse yarakunzwe ndetse ibasha kugera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Canada ( Canada Hot 100.

UBURYO YASUBUBIWEMO KU NSHURO YA MBERE

Nyuma yaho mu mwaka w’i 2010 ubwo igihugu cya Haiti cyibasirwaga n’umutingito ukomeye cyane uri ku kigero cya 7.0 iyi ndirimbo Wavin Flag yaje gusubirwamo ibizwi nka (Remix) n’abahanzi bakomoka muri Canada aho bihurije mu itsinda bise Young Artists for Haiti, maze basubiramo iyi ndirimbo aho yarimo amagambo y’ihumure ku gihugu cya Haiti ndetse n’abasizwe iheruheru n’uyu mutingito. amafaranga miliyoni imwe y’amadorali ya amerika iyi ndirimbo basubiyemo yinjije yaje guhabwa abagizweho ingaruka n’uyu mutingito mu gihugu cya Haiti.

Iyi ndirimbo basubiyemo yasohotse tariki ya 9 Werurwe 2010 ikaba yaritwaga Wavin Flag for Haiti Mu bahanzi bakomoka muri Canada bafite amazina azwi bari muri iyo ndirimbo twavugamo : Avril Lavigne, Drake, Justin Beiber,K’naan, n’abandi benshi. Ubwo iyi ndirimbo yasohokaga yabaye iya mbere mu zikunzwe mu gihugu cya Canada (Canada Hot 100).

UKO YASUBIWEMO IKABA INDIRIMBO Y’IGIKOMBE CYISI 2010

Nyuma yaho muri uwo mwaka wa 2010 uruganda rwa Coca Cola rwaje kumwegera maze rumusaba ko ya ndirimbo ye Wavin Flag yayisubiramo ariko noneho ikaba irimo amagambo y’ibyishimo ndetse no kwishimira Instinzi ikazakoreshwa nk’indirimbo y’uruganda rwa Coca Cola yo kwamamaza igikombe cyisi cya 2010 cyabereye muri Afurika Yepfo.

Uyu muhanzi avuga ko mu ikorwa ryiyi ndirimbo ari nayo abantu benshi bamenye , menshi mu magambo yari mu ndirimbo ye twagarutseho yabanje gusohora muri 2009 yaje kuyakuramo ubwo yakoraga iyi ndirimbo yifashishijwe mu gikombe cyisi cya 2010 kubera ko ayo magambo yagarukaga cyane ku bibazo by’intambara n’ingaruka zayo ku baturage ba Somalia.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo Wavin Flag yahimbiwe imikino y’igikombe cyisi cya 2010, iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse imufasha kuba icyamamare mu ruhando rwa muzika ku isi, kugera ku munsi wa none ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 500 ku rubuga rwa Youtube mu gihe kigera ku myaka 15 imaze isohotse.


WAVIN FLAG YAKOREWE HAITI

WAVIN FLAG YAKOREWE IGIKOMBE CYISI

WAVIN FLAG YAKOREWE SOMALIA ARI NAYO Y’UMWIMERERE

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa